Hakozwe impinduka zikarishye muri gahunda ya Girinka

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangaje amabwiriza mashya agenga imitangire n’imicungire y’Inka zitangwa muri gahunda ya Girinka, hakaba harimo ko ibyiciro by’ubudehe bitazongera kugenderwaho,iyiturwa ikaba ifite ubwishingizi kandi yarakingiwe ikibagarira.

Hakozwe amavugurura muri gahunda ya Girinka

 Mu mabwiriza mashya agenga gahunda ya Girinka avuga ko umuryango worozwa ari uri munsi y’umurongo w’ubukene, ufite nibura umuntu ugifite imbaraga zo gukora,ufite imyaka iri hagati ya 18 na 64.

Ugomba kuba udafite indi nka n’imwe woroye yaba iyabo bwite cyangwa iyaragijwe kandi ufite ubutaka butari munsi ya metero kare 1000(1000m2).

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko igikorwa cyo kwemeza umuntu uhabwa inka bikorerwa mu nteko rusange y’abaturage ku rwego rw’umudugudu, kikayoborwa na komite ya Girinka ku rwego rw’Akagari,Umurenge,n’Akarere  kandi urutonde rw’abagenerwabikorwa rwemezwa na komite ya Girinka ku rwego rwa buri rwego.

Amabwiriza avuga kandi ko umuryango wakiriye inka ugomba kwitura urwego rwaworoje ku mbyaro ya mbere.

Umuryango witura iyo uvukije ikimasa bwa mbere, urakirera, ukakigurisha ,ukaguramo inyana nibura y’amezi icyenda, yujuje ibiranga inyana yiturwa, mu gihe kitarenze amezi 12.

Aya nabwiriza avuga kandi ko umuryango worojwe ubujijwe kwica inka,kuyikomeretsa , kuyifata nabi  cyangwa kuyicisha inzara,kuyigurisha,kuyitangaho impano,ingwate,kuyikoraho irindi hererekanya iryo ari ryo ryose rinyuranyije n’amabwiriza,gukoresha uburyo bw’uburiganya ugamije kwanga kwitura,kwimukana inka worojwe utaritura,korozwa inka inshuro irenze imwe kandi bidakozwe mu buryo bwo gushumbusha,kugura inka yo muri gahunda ya girinka hatubahirijwe ibiteganywa n’amabwiriza.

Ibyiciro by’ubudehe ntibizongera gukurikizwa

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi,Dr  Ildephonse Musafiri , yabwiye RBA ko mu kugena uhabwa inka muri gahunda ya Girinka, hatazongera gukurikizwa ibyiciro by’ubudehe.

- Advertisement -

Yagize ati “Amabwiriza yagenga uko inka zitangwa, n’uburyo abaturage batishoboye bazibona,uyu munsi rero hari ibyagiye bihunduka ku buryo bitakijyanye n’igihe,ari nayo mapmvu twongeye kuyavugurura ngo ajyane n’igihe.Muri ibyo by’ingenzi hari iby’ibyiciro by’ubudehe.”

Murabizi ko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yavanyeho ibyiciro by’ubudehe, ntabwo serivisi za leta cyangwa se inkunga ya leta itanga izongera kugendera ku byiciro by’ubudehe.Ari nayo mpamvu, uko amabwiriza yari akoze yavugaga ko inka ihabwa uri mu kiciro cya mbere cyangwa icya kabiri cy’ubudehe, ubu iyo ngingo ntabwo ikibamo.”

Minisitiri Musafiri avuga ko hazagenderwa amikoro ari ariko ku muryango ushoboye kuyitunga.

Avuga ko iyi gahunda izakorwa neza ku buryo nta manyanga agomba kugaragaramo.

Muri 2006, Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’ mu rwego rwo kugabanya ikibazo cy’imirire mibi no guteza imbere ubuzima n’imibereho myiza mu Banyawanda binyuze mu koroza imiryango itishoboye.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW