Haringingo na Pablo babonye akazi muri Kenya

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo gusoza amasezerano mu kipe ya Rayon Sports ariko ntiyongerwe andi, umutoza Haringingo Francis Christian Mbaya, yagizwe umutoza mukuru wa Sofapaka yo mu cyiciro cya Mbere muri Kenya.

Haringingo Francis yagizwe umutoza mukuru wa Sofapaka FC

Ku wa Gatatu tariki 2 Kanama 2023, ni bwo umuvugizi w’ikipe ya Sofapaka FC, yatangaje ko iyi kipe yamaze guha akazi umutoza Haringingo Francis uzwi nka Mbaya ndetse na Nduwimana Pablo uzaba amwungirije.

Akimara gusinya amasezerano, Haringingo yatangaje ko yishimiye guhabwa aka kazi kandi ashimira umuyobozi wa Sofapaka FC wamuhaye icyizere.

Ati “Ndishimye cyane kuba ndi hano mu kipe nini nka Sofapaka FC. Ni ikipe ikomeye ku mugabane wa Afurika. Ndumva nta byinshi navuga ahubwo nzavugira mu kibuga. Intego mfite ni kimwe mu bikombe bibiri. Yaba icy’Igihugu cyangwa icya shampiyona. Cyangwa nibishoboka byombi tuzabyegukane.”

Haringingo yegukanye ibikombe bibiri by’Amahoro, muri Mukura VS no muri Rayon Sports umwaka ushize ubwo yatsindiraga APR FC ku mukino wa nyuma.

Yari asanzwe ajyana na Rwaka Claude babanye mu makipe atatu yabayemo mu Rwanda, Mukura, Police na Rayon Sports, ariko kuri iyi nshuro yajyanye na Pablo gusa.

Iyi kipe yahise inerekana abakinnyi bashya izakoresha mu mwaka w’imikino 2023-2024, barimo myugariro Moussa Omar wahoze muri Police FC umwaka ushize.

Mu bandi bakinnyi bashya berekanywe, harimo Fiston Abdul Razak wakiniye amakipe akomeye arimo na Yanga Africans yo muri Tanzania. Aba batoza bashya, basinye amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe.

Yavuze ko azanywe no gutwara kimwe mu bikombe bikinirwa muri Kenya
Ubwo yashyiraga umukono ku masezerano
Haringingo yahawe ikaze
Nduwimana Pablo azaba yungirije Haringingo
Moussa Omar wakiniye Police FC yo mu Rwanda, ni umukinnyi mushya wa Sofapaka FC
Fiston Abdul Razak yerekanywe mu bakinnyi bashya ba Sofapaka FC

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

- Advertisement -