Igitutu cyatumye Rayon Sports igarura Luvumbu

Nyuma yo gusanga yaribeshye kugura abakinnyi bo hagati bajyana imipira imbere, ikipe ya Rayon Sports yafashe icyemezo cyo kugarura Hértier Nzinga Luvumbu wayihesheje igikombe cy’Amahoro.

Luvumbu yongeye kugaruka muri Rayon Sports

Iyi kipe imaze gukina imikino ibiri ya gicuti irimo uwa Vitalo’o y’i Burundi na Gorilla FC yo mu Rwanda. Yombi yarayinganyije, 2-2 na 1-1.

Gusa nyuma yo gukina iyi mikino yombi, umutoza mukuru wa Rayon Sports, Yamen Zelfani yakomeje kuvuga ko nta bakinnyi beza bo hagati bajyana imipira imbere, ikipe yaguze.

Aha yakomeje kuganisha kuri Jonathan Ifunga Ifasso ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, waguzwe muri iyi kipe nk’umusimbura wa Luvumbu ariko urwego rwe basanga si rwiza.

Mu gushaka igisubizo cy’iki kibazo umutoza wakomeje kuvuga ko ikipe yaguze abatari beza, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahise bufata icyemezo cyo kongerera amasezerano umunye-Congo, Hértier Nzinga Luvumbu.

Luvumbu yongerewe amasezerano y’umwaka umwe. Uyu mukinnyi yahesheje iyi kipe igikombe cy’Amahoro cy’umwaka ushize w’imikino 2022-2023.

Ubwo yari abajijwe kuri uyu mukinnyi, umutoza wa Rayon Sports, Yamen yavuze ko amuzi neza ko ari umukinnyi ufite uburambe ariko nanone adakeneye umukinnyi utembera mu kibuga. Aha yaganishaga ku kuvuga ngo Luvumbu akina iyo ikipe ye ifite umupira.

Umwaka ushize yafashije iyi kipe

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

- Advertisement -