Inama y’Abaminisitiri yateranye muri Village Urugwiro, yanzuye ko ibikorwa na serivisi byose bitari iby’ingenzi bizajya bifunga saa saba z’ijoro (01:00 AM) mu minsi y’imibyizi na ho mu mpera z’icyumweru (ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu) bikazajya bifunga saa munani z’ijoro (02:00 AM).
Ni umwanzuro utarasobanurwa ngo ibyo bikorwa bimenyekane, gusa mu gihe cya COVID-19 ubwo abantu batemerrwaga guterana cyangwa kugenda nta nkomyi, hari imirimo yagiye ihabwa umwihariko irimo ubuvuzi, umutekano, ubwubatsi bw’ibikorwa bifite inyungu rusange n’ubucuruzi.
Umwanzuro wafashwe ku wa Kabiri ugira uti “Mu rwego rwo kunoza imitunganyirize n’imikorere y’ibikorwa by’imyidagaduro mu masaha y’ijoro, no gukumira urusaku rubangamira umudendezo w’Abaturarwanda, guhera ku itariki ya 01 Nzeri, 2023 ibikorwa na serivisi byose bitari iby’ingenzi bizajya bifunga saa saba z’ijoro (01:00 A.M) mu minsi y’imibyizi, naho mu mpera z’icyumweru (ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu) bikazajya bifunga saa munani z’ijoro (02:00 A.M).”
Uyu mwanzuro ukomeza uvuga ko ibikorwa byose, byaba iby’ubucuruzi cyangwa iby’imyidagaduro bizakenera gukomeza gufungura nyuma y’ayo masaha, bizajya bihabwa uruhushya hashingiwe ku mabwiriza azatangwa n’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB).
U Rwanda nk’igihugu gishyize imbere ubukungu bushingiye kuri service, abayobozi bakunze kujya bashishikariza abaturage gukora amasaha 24 kuri 24, gusa ku mwaduko w’icyorezo cya Codid-19 Leta yakunze kujya ishyiraho amasaha ntarengwa yo gutangira ingendo cyangwa kuzihagarika.
Yanditswe na BAZATSINDA Jean Claude