Ingabo za Ecowas zirashaka gusubizaho Perezida wahiritswe muri Niger

Abagaba Bakuru b’ingabo mu bihugu byo muri Africa y’Iburengerazuba, bihuriye mu muryango w’ubukungu wa Ecowas, batangiye inama ibera muri Ghana, barashaka kohereza abasirikare muri Niger.

Abayoboye ingabo mu muryango wa Ecowas barahurira muri Ghana (Internet Photo)

Umugambi wabo ni uwo kuba abasirikare bajya gusubizaho Perezida Mohamed Bazoum wahiritswe ku butegetsi muri Niger.

Kuri uyu wa Kane n’ejo ku wa Gatanu nibwo abakuru b’ingabo mu bihugu bya Ecowas baganira kuri uyu mwanzuro mu nama ibera i Accra muri Ghana.

Ibihugu 11 kuri 15 bigize uyu muryango bishyigikiye igitekerezo cyo kohereza ingabo zigasubizaho Perezida, Mohamed Bazoum, nyuma y’uko inzira y’ibiganiro yari yatangiye idatanze umusaruro.

Hari n’ibihugu bidashyigikiye iki cyemezo birimo Mali, Burkina Faso na Guinea byo byatangaje ko bizatabara abahiritse ubutegetsi muri Niger.

Abasirikare bafashe ubutegetsi muri Niger bamenyesheje ko igihe ziriya ngabo za Ecowas zabatera bazitabara.

Inama ibera i Accra irareba ibikenewe mu buryo bw’amafaranga, umubare w’ingabo wakoherezwa, n’amahame akwiye kugenderwaho n’izo ngabo mu gikorwa cyazo.

ISESENGURA

- Advertisement -

Ghana na Nigeria mu bihe byahise byagiye biyobora ibikorwa by’ingabo z’uyu muryango mu kiswe Ecowas Ceasefire Monitory Group, Ecomog, haba muri Liberia, no muri Sierra Leone mu myaka ya 1990.

Mu gihe cya vuba ingabo za Ecowas zagiye muri Gambia gukuraho Perezida Yahya Jammeh wari wanze kurekura ubutegetsi muri 2017.

Kuva Perezida Mohamed Bazum ahiritswe ku butegetsi imitwe yitwaje intwaro yahise yubura ibitero bikomeye ku ngabo za Leta. Ku wa Kabiri  abasirkare ba Niger 17 baguye mu gico batezwemo n’imitwe ya Kisilamu, abanda 20 barakomereka, gusa ingabo zavuze ko zishe abarenga 100 mu bagabye igitero.

BBC

UMUSEKE.RW