Inka z’Ibikomerezwa zonnye imyaka ihinze kuri hegitare 9

GISAGARA: Abaturage bahinga mu gishanga cy’Akanyaru barataka igihombo cya hegitare zisaga  icyenda  batewe n’inka z’abantu bivugwa ko bakomeye z0nnye imyaka irimo ibishyimbo, ibijumba, umuceri na soya.

Abataka icyo gihombo bibumbiye muri Koperative KOPRORIZ Akabogobogo bahinga mu gishanga gihana imbibi n’u Burundi.

Mu gahinda kabo, bavuga ko muri Nyakanga uyu mwaka ari bwo izi nka z’abakomeye zatangiye kubonera.

Umwe yagize ati “Ubu nta kintu na kimwe wagenda ngo uhasange, imvura igiye kugwa, twari twavuze ngo tuzasiga aho tuzatabira ibijumba ariko nta mugozi tuzigera tubona.”

Undi nawe yongeraho ko “Duherutse gukora ikintu kimeze nk’umukwabu, tugenda tuzizamuramo. Tuzizamuye, abo ku nzego aho ngaho, barongeye inka barazimanura. Baravuga ngo bagiye kuzikatira aho zizajya zirisha, uzajya yonerwa azajye ajya kurega.”

Aba baturage badatinya kuvuga ko ari iz’abantu bakomeye bavuga ko zikomeje kubateza inzara.

Umwe ati “Izo nka batubwira y’uko ari iza ruguru hariya, z’abakire, niba rero baraguze igishanga, mutuvuganire, batubwire niba igishanga bakidukuyemo, batumenyere n’ikintu tuzajya turya kuko aha hantu niho twakuraga icyo kurya, wahinga gaceri ukakabona,akajumba ukakabona.”

Undi nawe ati “Izo nka twumva ngo ni iz’abantu baturutse iyo za Muganza na Mugombwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habineza Jean Paul, avuga ko ba nyiri bazizanye rwihishwa maze zikonera abaturage,

- Advertisement -

Ati “Twabimenye ko habayeho konesherezanya, turabahana, aboneshereje abandi babishyure kandi twanabihanangirije ko ibyo atari byo, badakwiye koneshereza abandi, bakwiye kurya ibyo kurya by’amatungo yabo kuko abandi nabo baba bahinze bakeneye umusaruro.

Akomeza agira ati ‘Baciye mu rihumye bazitwara nijoro ariko abo twabashije kumenyamo, batatu turabahana rwose.”

Aba bahinzi basanzwe bahinga ku buso bwa hegitare 500 bavuga ko ibyonwe bibarirwa mu gaciro ka miliyoni 80Frw.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW