Intego za Umuri Foundation mu Cyiciro cya Gatatu zagezweho

Umutoza akaba n’umuyobozi w’Irerero rya Umuri Foundation Football Academy, Jimmy Mulisa abona ibyifuzwaga muri shampiyona y’icyiciro cya Gatatu, byagezweho n’ubwo ikipe itabashije kuzamuka mu kindi cyiciro.

Abana ba Umuri Foundation FA bakinnye muri shampiyona y’icyiciro cya Gatatu

Muri uyu mwaka, ni bwo Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, ryatangije shampiyona y’icyiciro cya Gatatu kigamije gufasha abakiri bato gukina imikino myinshi no gukuza impano za bo.

Iyi shampiyona yari yiganjemo abakinnyi bo mu marerero, izazamura amakipe abiri mu cyiciro cya Kabiri, mu gihe izizaba zabaye iza nyuma mu cyiciro cya Kabiri zizahita zimanuka mu cyiciro cya Gatatu.

Irerero rya Umuri Foundation FA, riri mu zakinishije abakiri bato ndetse baribazwamo ariko iyi kipe ntiyabashije kubona itike yo kujya zizakina imikino ya kamarampaka izanatanga izizavamo izazamuka mu cyiciro cya Kabiri.

N’ubwo batabashije kubona itike yo guhatanira kuzamuka, Jimmy Mulisa washinze Umuri Foundation, yishimira umusaruro aba bana batanze muri shampiyona y’icyiciro cya Gatatu.

Aganira na UMUSEKE, Jimmy ahamya ko abana baba bakeneye kubona imikino myinshi yo gukina kuruta ibindi kandi Umuri Foundation yabashije kuyibona.

Ati “Kuri njyewe yari intsinzi. Abana barakinnye, hari amakosa bakoze. Baracyari abana. Hari byinshi umuntu agomba kubafasha gukosora ubutaha. Ariko ubonye ukuntu twakinnye n’amakipe afite abakinnyi bamaze imyaka myinshi bakina mu cyiciro cya Kabiri.”

Yyongeyeho ati “Ariko twe twakinishije abana biganjemo abafite imyaka 16. Kuri twe mbona twarageze ku ntego kuko abana barakinnye kandi hari ibyo bigiyemo. Ubutaha dushobora kuzamuka.”

Irerero rya Umuri Foundation FA, ryashinzwe mu 2019. Ririmo abana barenga 100 bo mu byiciro bitandukanye harimo n’ikipe ikina muri shampiyona y’icyiciro cya Gatatu. Ifite intego yo gufasha abana kubyaza umusaruro impano yo gukina umupira w’amaguru ariko babijyanisha no kwiga. Ifite abana yishyurira amashuri ikanabamenyera buri kimwe.

- Advertisement -
Jimmy Mulisa aba ari hafi cyane ya bo
Ntibashije kuzamuka mu Cyiciro cya Kabiri ariko hari ibyo bize
Umuri yiganjemo abakiri bato
Ni ingimbi ziri mu myaka 16-20
Harimo abakiri batanga icyizere
Ni abana batsindwa bikababaza

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW