Intonganya zaturutse ku bufana bwa APR Fc na Rayon zaguyemo umusore

RUHANGO: Umusore w’imyaka 28 wo mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango akurikiranyweho kwica mugenzi we w’imyaka 18 nyuma y’intonganya zaturutse ku bufana bw’ikipe ya APR Fc na Rayon Sports, akamutera ibuye ryamuhitanye.

Amakuru y’urupfu rwa Dusabimana Eric yamenyekanye ahagana saa tatu za mu gitondo zo kuri uyu wa 14 Kanama, 2023.

Bamwe mu batuye Umurenge wa Mbuye bavuga ko intonganya z’aba bantu bombi zaturutse ku bufana bw’Ikipe ya Rayon Sport Fc ni iya APR Fc.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mbuye, Kayitare Wellars yabwiye UMUSEKE ko amakuru bahawe n’abahageze mbere, bavuga ko Dusabimana Eric na Tuyishimire Anicet babanje gutongana bikagera ubwo barwana.

 

Ubwo ubushyamirane bwafataga intera, Tuyishimire yateye mugenzi we ibuye mu mutwe riramukomeretsa cyane.

 

Gitifu Kayitare avuga ko ibi bikimara kuba, Tuyishimire yahise acika, ariko asiga Dusabimana amerewe nabi bamujyana ku Kigo Nderabuzima cya Shyogwe ahageze ahita apfa.

- Advertisement -

 

Ati “Dusabimana yacikanye ageze kwa muganga, ubu dutegereje ko imodoka ihagera kugira ngo ijyane umurambo we ku Bitaro bya Kabgayi gusuzumwa.”

 

Cyakora Kayitare avuga ko inzego zibifitiye ububasha zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane byinshi kuri uru rupfu.

 

Avuga ko Tuyishimire Anicet ukekwaho kwica Dusabimana ubu yamaze gufatwa akaba ari mu maboko y’Ubugenzacyaha.

 

Gitifu yavuze ko barimo gushakisha undi muvandimwe wa Tuyishimire kuko bivugwa ko bamwishe bari kumwe nk’uko babishinjwa n’abaturage.

 

Uyu Tuyishimire Anicet ukekwaho iki cyaha afite imyaka 28 y’amavuko, ubuyobozi bw’Umurenge wa Mbuye bukavuga ko akimara gufatwa yavuze ko atamuteye ibuye ahubwo ko barwanye.

 

Ubwo twateguraga iyi Nkuru, umurambo wa Nyakwigendera Dusabimana wari ukiri ku Kigo Nderabuzima cya Shyogwe, abaturage bakavuga ko uhamaze amasaha arenga 5 ba nyirawo bategereje imodoka iwutwara mu buruhukiro i Kabgayi.

 

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga