Jean Paul wabanye na Rayon Sports mu bihe bitoroshye yayisezeye

Mu butumwa Nkurunziza Jean Paul yanditse kuri Twitter yasezeye abafana n’ikipe, na Rayon Sports imwifuriza ishya mu bindi agiyemo.

Nkurunziza Jean Paul yanditse kuri Twitter asezera abafana

Jean Paul Nkurunziza yanditse ati “Ndashimira buri mufana wa Rayon Sports mu bihe byiza twagize. Twari kumwe mu bihe byizi no mu bibi, twafatanyije kugaruka, neguye ku mwanya w’Umuvugizi, ariko nzakomeza kuba mu muryango w’Ubururu (avuga Rayon).”

Yongeyeho ati “Ndagukunda cyane Gikundiro.”

UMUSEKE wamenye ko Nkurunziza Jean Paul yerekeje muri Canada. Mu kiganiro twagiranye na we, yatubwiye ko yeguye, ariko adashaka kugira byinshi atangaza.

Nkurunziza Jean Paul yari amaze imyaka 4 ari Umuvugizi wa Rayon Sports ariko yanayibereye umukozi ushinzwe itumanaho mbere yahoo.

Umwe mu bakurikirana amakuru ya Rayon Sports yabwiye UMUSEKE ko Nkurunziza Jean Paul ari we Muvugizi wayivugiye mu bihe bigoye.

Ati “Rayon Sports mu myaka 3 yahuye n’ibihe bibi itigeze ariko yarwanye no gukomeza guha ikipe isura nziza nubwo byari bigoye kubera ibibazo.”

Nkurunziza Jean Paul aherutse kubana urugo na Nkusi Goreth uzwi nka Gogo.

Perezida wa Rayon yahishuye uko yigishijwe akazi na Jean Paul

- Advertisement -

UMUSEKE.RW