Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi yataye muri yombi abantu batanu bageragezaga gucuruza ibilo 279 by’inyama z’inka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Bafashwe mu mpera z’icyumweru dusoje mu bikorwa bya Polisi byo kurwanya abakora ubu bucuruzi mu buryo butemewe n’amategeko.
Batatu muri bo bafatiwe mu kagari ka Muganza mu murenge wa Runda, bafite Kgs 99 by’inyama, abandi babiri baza gufatirwa mu kagari ka Sheli mu murenge wa Rugarika, batwaye mu modoka Kgs 180.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko bafashwe nyuma y’amakuru bahawe n’umuturage ko hari inyama zitwawe kuri moto mu buryo butujuje ubuziranenge.
Yagize ati “Abapolisi berekeje aho bacururiza, babasangana ibilo 99 by’inyama zidafitiwe ibyangombwa, hatagaragazwa n’inkomoko yazo niko guhita bafatwa, haracyashakishwa abandi bafatanyaga.”
Ni mu gihe kandi kuri uwo munsi, ubwo abapolisi bari mu kazi mu muhanda uva i Muhanga werekeza i Kigali, haje gufatirwa imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Carina yari irimo abantu babiri, bayisatse basangamo Kgs 180 batari bafitiye ibyangombwa.
Bariya bagabo babiri bamaze gufatwa bavuze ko bari bazishyiriye abakiriya babo mu Mujyi wa Kigali birinze kuvuga amazina.
SP Habiyaremye yaburiye abacuruza n’abatwara inyama batabifitiye uburenganzira, abibutsa ko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko ari bimwe mu byongera ubujura bw’amatungo y’abaturage.
Yakanguriye abaturage kujya bagurira inyama ku bacuruzi bazi neza ko babifitiye uburenganzira kandi aho bakorera hujuje ibisabwa.
- Advertisement -
Yibukije abaturage ko kugura inyama zitujuje ubuziranenge zishobora kubatera indwara kandi aho bacyetseho kuba hatemewe gucururizwa inyama bakabimenyesha ubuyobozi.
Amabwiriza N˚ DGO/REG/003 yo kuwa 25/04/2022 agenga ubucuruzi bw’inyama mu Rwanda mu ngingo yayo ya 5, avuga ko; umucuruzi uwo ari we wese wifuza gukora ubucuruzi bugengwa n’aya mabwiriza agomba kubanza kubiherwa uruhushya n’Urwego ngenzuramikorere.
Iteka rya Minisitiri n°013/11.30 ryo ku wa 18/11/2010 ryerekeye itwarwa n’icuruzwa ry’inyama mu ngingo ya 2 havuga ko gutwara inyama mbisi zikonjesheje zigenewe kuribwa bigomba gukorwa ku buryo zitagaragarira abahisi n’abagenzi, zigomba kuba zitwikiriyeneza kandi zikarindwa izuba, imvura, ibyondo, umukungugun’amasazi
Ingingo ya 3 y’iri teka ivuga ko Itwarwa mu binyabiziga ry’inyama mbisi, zikonjesheje zidapfunyitse rikorwa hakoreshejwe ibinyabiziga bipfutse kandi igice izo nyama zitwarwamo kitagira aho gihurira n’umushoferi. Aho inyama zitwarwa hagomba kuba hashashemo ibyuma bikoze muri “zinc” cyangwa ikintu cyose kitagwa umugese.
IVOMO: RNP
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW