Kigali: Bakoresheje TIN number ye atabizi, baranguriraho ibicuruzwa bya miliyoni zirenga 60Frw

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Nyandwi Pacifique wamenye akamaro ko kurinda Tin number ye

Nyandwi Pacifique ukorera ikigo cya Prosperity Venture Entreprise mu Mujyi wa Kigali, ni umwe mu bahamya b’inyungu ziri mu kurinda nimero iranga usora (TIN), ku buryo idashobora gukoreshwa n’undi muntu nyirayo atabitangiye uburenganzira.

Mbere y’uko ubu buryo bushyirwaho, abantu Nyandwi ataramenya baranguriye inzoga zo mu bwoko bwa Liquor kuri TIN ye, aza kumenyeshwa n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) ko afite ibintu byinjiye mu bubiko bwe bifite agaciro ka miliyoni 67 Frw.

Nyuma yo kugenzura imisoro abakoresheje TIN ye bagendaga bishyura, yasigaranye umwenda wa miliyoni zirenga 6 Frw, nk’uko abisobanura.

Ati “Muri icyo gihe rero bamenyesheje ko mfite ibintu mu bubiko ntajya ncuruza, ndebye nsanga birimo, ariko ngasanga ntabyo nigeze ngura. Urugero ni nk’izo nzoga baguze, kandi  ntaho nigeze mbona isoko ryo gutanga inzoga na hamwe.”

Ubusanzwe, ikigo Nyandwi akorera gipiganira amasoko ya leta n’ay’inzego z’abikorera.

Yaje guhura n’abakozi ba RRA abasobanurira uko byagenze, hongera gushimangirwa ko igihe hatarashyirwaho uburyo butuma nta muntu ukoresha TIN y’undi hadatanzwe uburenganzira, hazakomeza kubaho iki ikibazo.

RRA iheruka gushyiraho ubwo buryo bukoreshwa kuri telefoni ukanze *800#, ugakurikiza amabwiriza.

Ubu niba umucuruzi agiye gukoresha TIN yawe akuranguza cyangwa agurisha ibicuruzwa bikeneye kuzamenyekanishwa mu byatunze umwuga cyangwa kwifashishwa mu imenyekanisha ry’umusoro, ubanza kumuha ‘Kode’ ikoreshwa inshuro imwe, kugira ngo wemeze ko koko ari wowe ubiguze.

Ikibazo Nyandwi yagize agisangiye n’abandi barimo Kalisa Callixte ufite iduka riciriritse mu Mujyi wa Kigali. We byaje kugaragara ko abantu atazi bakoresheje TIN ye, baranguriraho ibicuruzwa bya miliyoni 200 Frw bagamije gukwepa imisoro.

- Advertisement -

Komiseri Wungirije Ushinzwe serivisi z’Abasora n’Itumanaho, Uwitonze Jean Paulin, avuga ko kurinda umutekano wa TIN byaje ari igisubizo, ashingiye ku bibazo byari bimaze kugaragara.

Kurinda izi TIN kandi ni icyifuzo cyatanzwe n’Urugaga rw’Abikorera (PSF), mu buvugizi rukora.

Uwitonze yasabye abacuruzi kwitabira ubu buryo bwo kurinda TIN, kuko iyo ikoreshejwe n’abandi bituma nyirayo atakaza umwanya n’amafaranga.

Ati “Uyu munsi bishobora kuba bitarakugeraho, ariko ejo bishobora kukugeraho ugatangira gusiragira uza kutwereka ko atari wowe waranguye, ko ari undi muntu wakoresheje TIN yawe, ugasanga bigutwaye umwanya munini ndetse n’amafaranga.”

Yongeraho ati “Kuko nanone kutwemeza ko atari wowe waranguye, ugomba kuba ufite ibimenyetso bifatika, bitabaye ibyo nyine ukishyura umusoro ugendanye na byo.”

Kugeza ubu abacuruzi bakomeje kubyitabira, kuko muri EBM zirenga ibihumbi 90 zabarwaga ko zigomba kwakira izi mpinduka, habarurwa abacuruzi 60,000 bitabiriye.

Ku rundi ruhande, Uwitonze avuga ko hari n’abacuruzi bitwaza inzira zo kubanza gusaba ‘kode’, bakavuga ko zitinda bagamije kudatanga fagitire za EBM, cyangwa ukeneye guhaha ikintu runaka bakamubwira ngo abahe ‘kode’ n’igihe idakenewe.

Yakomeje ati “Mu by’ukuri iyi kode nk’uko twakomeje kubivuga, igenewe umuntu uri kurangura gusa – umucuruzi ku wundi mucuruzi – cyangwa umucuruzi urimo kugurisha ku kigo runaka cyaba icya leta cyangwa icyigenga. Naho umuguzi wa nyuma uje kwigurira ikintu gisanzwe, yaba agura bikeya cyangwa byinshi, ntabwo akeneye kode.”

Yanagarutse ku bacuruzi bagera n’aho batizanya TIN. Ni ibintu bikorwa n’abashaka kuzamura amafaranga yagiye mu byatunze umwuga, bagatubya umusoro bagomba kwishyura.

Yasabye buri wese gutanga amakuru igihe hakorwa amanyanga agamije kunyereza umusoro, kuko ari uw’Abanyarwanda bose.

UMUSEKE.RW