Kiyovu Sports yageneye ubutumwa abakunzi bayo

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Biciye ku buyobozi bw’abakunzi b’ikipe ya Kiyovu Sports, abayikunda bagenewe ubutumwa bwo kongera kugaruka kuyishyigikira uyu mwaka bahereye ku mukino bafitanye na AS Kigali mu mpera z’iki Cyumweru.

Ku wa Gatandatu tariki 26 Kanama 2023, ikipe ya Kiyovu Sports izakira AS Kigali kuri Kigali Pelé Stadium Saa cyenda z’amanywa.

Mbere yo gukina uyu mukino w’umunsi wa Kabiri wa shampiyona, Minani Hemedi uyobora abafana, abakunzi n’abanyamuryango b’iyi kipe yo ku Mumena, yatanze ubutumwa bureba buri wese ufite aho ahuriye n’iyi kipe.

Ati “Abakinnyi ba Kiyovu Sports bazayiha ibyo yifuza, bazagaragara kuri uyu mukino. Fanclubs zirasabwa kuzana ibirango bya zo [Banderoles]. Buri wese ukunda Kiyovu arasabwa kuza yambaye imyenda imuranga. Dutumiye abakunzi bose ba ruhago, abana ndetse n’abafite Ubumuga bugaragarira ijisho, bazoroherezwa kwinjira.”

Ibi bikozwe, nyuma y’uko bigaragaye ko ubwitabire bw’akunzi ba Kiyovu Sports ku munsi wa mbere wa shampiyona, bwari hasi.

Ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino, ni ibihumbi 2 Frw ahasigaye hose, ibihumbi 5 Frw ahatwikiriye, ibihumbi 10 Frw mu cyubahiro n’ibihumbi 20 Frw mu cyubahiro cy’ikirenga.

Umukino Urucaca rwakinnye na Muhazi United, warangiye amakipe anganyije 0-0, ariko abakinnyi bashya b’iyi kipe ntibawugaragayeho kuko bari batarabona ibyangombwa.

Iyi kipe igiye kwakira uyu mukino, ivugwamo amakuru meza y’uko yamaze kongeramo rutahizamu ukomoka muri Uganda, Leku Alfred wakiniraga URA FC y’iwabo.

Urucaca rurasabwa guha ibyishimo abakunzi ba rwo
Umukino wa Kiyovu Sports na Muhazi United warangiye ikipe zombi zinganya 0-0

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

- Advertisement -