Masaka : ‘Mituelle mu Isibo ‘Yatumye batarembera mu rugo

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Gako mu Murenge wa Masaka, bishimira ko bamaze gutanga ubwisungane bwo kwivuza”Mituelle de santé” ku kigero cyiri hafi 100% ku buryo batakirembera mu rugo. 

Abaturage bashimye ko gahunda yo gutanga mituelle bihereye mu isibo yatumye nbatarembera mu rugo

Ibi babigarageje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Kanama 2023, ubwo bari mu gikorwa cy’ubukangurambaga bise “Mutuelle mu Isibo” kigamije gushishikariza umuturage gutanga ubwisungane mu kwivuza , adategereje ko ahura n’uburwayi.

Ni igikorwa kitabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu Murenge wa Masaka barimo  umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umurenge wa MASAKA,Vice Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge,Chairperson w’Umuryango wa RPF mu Murenge, abayobozi b’amadini , abayobozi batandukanye kuba ku Kagari ,Umudugudu ,Isibo.

Muri iki gikorwa hagaragajwe imidugudu n’amasibo yesheje umuhigo  wa Mutuelle de sante  ndetse hanatangwa ibihembo ku bakuru b’Imidigudu n’Isibo bahize abandi.

Hanatanzwe icyemezo cy’ishimwe ku bafatanyabikorwa.

Umwe mu baturage atanga ubuhamya avuga ko ataratanga ubwisungane mu kwivuza, yagorwaga no kuvuza umuryango.

Ati “Mituelle iramfasha, niyo ntarwaye ifasha bagenzi banjye.Hari igihe ntigeze gutanga amafaranga , ndarwaza ariko icyo gihe byarangoye.Iyo rero ntayifite, mba mfite ikibazo gikomeye cyane.”

AKomeza agira ati “Hari igihe nigeze kurwaza umwana,njya CHUK, njya iKanombe, icyo gihe yaramfashije cyane. Kuko hari igihe nigeze kujya CHUK ngo ni ukujya mu Ruhengeri (IMusanze), yari yarwaye ku myanya y’ibanga. Icyo gihe iyo nza kuba ntayifite ntabwo nari kubishobora.”

Turatsinze Straton mu Kagari ka Gako mu Murenge wa Masaka nawe avuga  ko  gutanga ubwisungane mu kwivuza ari uburyo bwiza bwo kwirinda ibyago byaterwa n’ uburwayi.

- Advertisement -

Ati “Mbere narwaje umwana ku buryo yari afite uburwayi busaba ko agera ku Bitaro, kandi nkakoresha amafaranga menshi. Sinari nabyiteguye,ni uburwayi buba butunguranye.Ariko bigenda neza, bitangoye kandi kubera mituelle sinishyura amafaranga menshi, arakira nta kibazo.”

Nawe ashimangira ko gutangira ubwisungane mu kwivuza mbere ari uburyo bwiza bwo kwiteganyiriza, no kubaho mu mutekano.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gako, Rugira Homeinny Mirage, avuga ko iki gikorwa kigamije gukangura abaturage bajyaga batanga ubwisungane ari uko bahuye n’uburwayi.

Gitifu Rugira ashimangira ko gutanga ubwisungane mu kwivuza  byabaye umuco  hirindwa ko barembera mu rugo .

Ati “ umuturage ashishikarizwa mutuelle kandi ku gihe mbere yuko arwara cyangwa agira ibindi byago.Ibyo bigakorwa bihereye mu isibo,aho abaturage batuye,mu bimina,amakoperative, barizigama mbere yuko umwaka wa mituelle utangira . Iyo utangiye bahita bajya kwishyura.Abatinze kubera ubushobozi, dufite abandi turage bafite ubushobozi, turabegera, bakabishyurira kugira ngo hatangira urembera mu rugo.”

Umuyobozi w’Ishami ry’imiyoberere myiza mu Murenge wa Masaka,Kwizera Joshua, avuga ko ubukangurambaga bwa “Mutuelle mu Isibo”  ari umuhigo bihaye kugira ngo hatagira umuturage uremba.

Ati “Umurenge wacu ndetse n’akarere ka Kicukiro, mu myaka ishize twitwaye nabi .Ariko biciye muri izi ngamba zafashwe, kubishyira, ubukangurambaga bukagera ku isibo, turabona abaturage tutakibibishishikariza, byabaye umuco. Ubu imidugudu yamaze kwishyura, amasibo nayo ni uko. “

Akomeza ati”Abaturage bamaze gusobanukirwa ubwiza bw’ubwisungane mu kwivuza.”

Kugeza ubu mu Kagari ka Gako hamaze  gukusanywa  inyemezabwishyu zifite agaciro ka 24,185.0000fw .

Amafaranga yatanzwe ubwo hakorwaga ubu bukangurambaga ku munsi w’ejo ni 1,624000frw.

Yose hamwe ni amafaranga 25.809,000frw.

Hatanzwe icyemezo cy’isihimwe ku bafatanyabikorwa batumye imihigo yeswa
Hatanzwe ibihembo kuri ba Mudugudu bahize abandi mu gushishikariza abaturage gutanga mutuelle
Abayobozi batandukanye bo ku rwego rw’Umurenge bari mu birori by’ubukangurambaga bwa Mutuelle mu Isibo
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gako, Rugira Homeinny Mirage, avuga ko iki gikorwa kigamije gukangura abaturage

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW