Minisitiri w’ubucuruzi yafunguye imurikagurisha ribera i Huye

Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome yibukije urubyiruko ko rwakwihangira imirimo nta kwitinya.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome

Ubwo mu Ntara y’Amajyepfo bafunguraga ku mugaragaro imurikagurisha mu karere ka Huye, ari naho riri kubera ku nshuro ya 10, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome yashimiye urubyiruko rwitabiriye imurikagurisha, avuga ko ari byiza ko urubyiruko rwakwihangira imirimo.

Yagize ati “Urabona ko urubyiruko rwitabiriye imurikagurisha, ni byiza ko bahari ku buryo n’uwabafasha byatanga umusaruro ukomeye cyane, kandi iyo urubyiruko runabyitegereje bigaragara ko rwakwihangira imirimo nta kwitinya.”

Rumwe mu rubyiruko rwitabiriye imurikagurisha ruvuga ko ari umwanya wo kumurika ibyo bakora, kandi bakazajya gushishikariza abandi batitabiriye kwitinyuka, ndetse bakabasaba kwihangira imirimo aho bishoboka.

Umuhoza Angelique ukorera koperative Nyampinga yo mu karere ka Nyaruguru, itunganya icyayi cya Kawa ikanakigurisha avuga ko ibyo bakora bisanzwe bizwi, ariko baje kubimurika ngo bikomeze kumenyekana kurushaho.

Ati “Bizatworohera gushishikariza bagenzi bacu kwitinyuka, tukababwira ko no kwihangira imirimo bishoboka, kandi ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu buradushyigikiye.”

Perezida w’urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Amajyepfo (PSF) Dr Kubumwe Celestin yashimiye abitabiriye imurikagurisha kugira ngo bamurike ibyo bakora n’ibyo bazakora.

Yagize ati “Uyu ni umwanya mwiza wo gukomeza kwimakaza imiyoberere myiza, kandi bikaba n’ishuri ryiza kuko rihurirwamo n’abantu b’ingeri zose, bigatera umurava abaryitabiriye gukora cyane hatezwa imbere ibikorerwa iwacu (Made in Rwanda).”

Imurikagurisha riri kubera mu karere ka Huye, hahuriye uturere umunani two mu Ntara y’Amajyepfo, ryitabirwa n’abikorera barenze 100 rikaba rifite insanganyamatsiko igira iti “Tumurike ibyo dukora duteza imbere ibikorerwa iwacu”.

- Advertisement -

Biteganyijwe ko imurikagurisha ryafunguwe ku wa 18 Kanama, 2023 rizasozwa tariki ya 27 Kanama, 2023.

Imurikagurisha ryafunguwe ku wa 18 Kanama, 2023 rizasozwa tariki ya 27 Kanama, 2023

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/Amajyepfo