Kigali – Umugabo arakekwaho kwica umwana wabaga iwe mu rugo  

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 37 arakekwaho kwicisha ishoka umwana w’imyaka 13 w’umugore bashakanye na we uri mu kigero cy’imyaka 35.

Ibi  byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Kanama 2023, bibera mu Mudugudu wa Nyakabungo, Akagari ka Gasanze, Umurenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo.

Ngo bikimara kuba, uyu mugabo witwa Bunani Pascal yagiye kuri Polisi kwirega.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasanze, NTIHANABAYO ANTOINE yabwiye UMUSEKE ko urwo rupfu rwaturutse ku makimbirane ashingiye ku mitungo umugabo n’umugore bari bafitanye.

Yagize ati “Ni amakimbirane aturuka ku mutungo. Umugabo n’umugore bari baratandukanye (n’abo bashakanye) ariko bo baza gushakana byemewe n’amategeko, barashyingiranwa, barashyingirwa mu itorero, ariko umudamu yari imfubyi.

Hari imitungo yari afite ahuriyeho na bene nyina, umugabo rero aza gushaka ko ayigiraho ijambo. Kutahagira ijambo ni byo byabyaye amakimbirane.”

Uyu muyobozi avuga ko bakimbiranye umugabo abanza gutemesha ishoka umugore we umwana atabaye na we arayimutemesha.

Ati “Ni umwana w’imyaka 13 wigaga bari mu kiruhuko, ni we bari bafite gusa. Yabanje gukubita nyina ishoka aramukomeretsa, yatatse umwana atabaza abaturanyi. Yumvise ijwi amuhururiza ni uko niko guhita azana aramwica ariko ku bw’amahirwe nyina ntiyapfuye arangije ajya kwirega kuri Polisi.”

- Advertisement -

Uyu muyobozi yahumurije umuryango wa nyakwigendera, aboneraho gusaba abafitanye amakimbirane  kuyavuga hakiri kare.

Uyu mugabo afungiye kuri RIB  sitasiyo ya Jabana. Nyina w’umwana arwariye ku Bitaro bya Kibagabaga.

Ni mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu buruhukiro bw’iBitaro bya Kacyiru.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW