Ngororero: RIB yaburiye abishora mu byaha byangiza ibidukikije n’iby’inzaduka

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
RIB yakiriye ibibazo by'abaturage bihabwa umurongo
Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwaburiye abaturage b’Akarere ka Ngororero bakishora mu kwangiza ibidukije n’ibindi byaha by’inzaduka kubireka kuko abazabifatirwamo bazahanwa nk’uko amategeko abiteganya.
RIB yakiriye ibibazo by’abaturage bihabwa umurongo

 

Mu bukangurambaga bugamije gusobanurira abaturage ububi bwo kwangiza ibidukikije, amategeko abihana no gukumira ko byaba buri gukorwa na RIB abaturage bagaragarijwe imiterere yibyo byaha basabwa kubyirinda no gukumira ko byakongera gukorwa kuko bigira ingaruka mbi ku muryango mugari muri rusange.
Umukozi wa RIB, Kabaka Umutesi yasobanuriye abo baturage ibyaha bihungabanya ibidukikije ndetse n’ibihano bibihanishwa asaba abasaba kubyirinda kuko ubigaragayemo bimusubiza inyuma mu iterambere.
Yagize ati” Abantu benshi ntibazi ko ibyo ari ibyaha kuburyo usanga babikora nk’uko byahoze cyangwa bagahishirana ariko bakwiye kubyirinda kuko itegeko iyo rihari kandi ntawe ukwiye kwitwaza ko atarimenye, niyo mpamvu turi kuribasobanurira.”
Ntirenganya Jean Claude ushinzwe gukumira ibyaha muri RIB yibukije abaturage ko kurengera no kurinda ibidukikije badakwiye kubyumva nk’itegeko gusa ahubwo ari n’inyungu ku bantu.
Yagize ati” Tuvuge nko gucukura amabuye mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ibitaka imvura irabimanura bikagenda byangiza imirima, byagera mu bishanga hakuzura umugenzi ugasibamwa, tukabura ibihingwa, amazi twari dufite tukayabura.”
Yakomeje agira ati” Iyo utwitse ibintu ibyo aribyo byose, imyotsi ijya mu kirere ikangiza umwuka duhumeka, ikangiza ibindi bihingwa tukabura umusaruro, ikirere kigahumana tugatangira guhura n’indwara z’ubuhumekero tugahora twivuza aho gukora ibiduteza imbere. Ntimwumve ko ari amategeko gusa ahubwo nitwe bifitiye inyungu.”
Itegeko N°48/2018 RYO Ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije mu Ingingo ya 51 ivuga ko “Umuntu wese wituma, wihagarika, ucira, uta ikimyira n’undi mwanda ukomoka ku bantu ahantu hatabugenewe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10,000 FRW) kandi ashobora gutegekwa gusukura aho hantu.”
Ingingo ya 52, ivuga ko “Umuntu wese utwika imyanda yo mu rugo binyuranyije n’amategeko, ibiyorero, amapine na pulasitiki, ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi makumyabiri na bitanu (25.000 FRW).”
Ingingo ya 59, ivuga ko “Umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).”
Ingingo ya 58 ivuga ko “Umuntu wese uhiga, ugurisha, ukomeretsa cyangwa wica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye n’ibizikomokaho, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).”
BAZATSINDA JEAN CLAUDE / UMUSEKE.RW