Niger: Ubufaransa  buri guhungisha abaturage 

Kubera imidugarararo ikomeje muri Niger nyuma y’ihirika  ry’ubutegetsi,abafaransa batuye n’abahafite imirimo bari guhungishwa ibikorwa by’urugomo.

Indege ya mbere y’Ubufaransa yerekeje iParis irimo abagera kuri 262.

Indege ya mbere y’Ubufaransa yerekeje iParis irimo abagera kuri 262.

Ubufaransa bwatangiye guhungisha abaturage nyuma y’iminsi micye muri Niger hakozwe “Coup d’etat”, yakurikiwe n’ubugizi bwa nabi bwibasiye ubufaransa.

Agatsiko ka gisirikare kahiritse ubutegetsi muri Niger kashinje Ubufaransa bwahoze bukoloniza icyo gihugu kuba bushaka gukora igikorwa cya gisirikare bugasubizaho Perezida Mohamed Bazoum kahiritse.

Mu itangazo ryasomwe kuri televiziyo y’igihugu, ako gatsiko kashinje Ubufaransa kuba burimo gucura umugambi w’igitero kuri ko bufatanyije na bamwe mu bategetsi bo muri guverinoma kakuyeho.

Mu cyumweru gishize, hari amashusho yasakaye  ibiro bya ambasade y’Ubufaransa muri  Niger itwikwa n’abigaragambya.

Icyakora, Ubufaransa buvuga ko budafite gahunda yo gusubiza mu gihugu abasirikare bagera ku 1.000 b’Abafaransa bari muri icyo gihugu mu rwego rwo guhangana n’intagomdwa zigendera ku mahame akazi ya kisilamu.

Usibye Ubufaransa, Ubudage n’Ubutariyani nabo barateganya guhungisha abaturage babo.

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yatangaje ko Ubufaransa butakwihanganira igitero icyo ari cyo cyose ku nyungu zabwo muri Niger, kandi ko bwasubiza “ako kanya” no mu buryo butisukirwa.

- Advertisement -

Ni mu gihe Burkina Faso na Mali baburiye ko igerageza iryo ari ryo ryose ryo kugarura perezida wirukanwe rizafatwa nk’itangazo ry’intambara.

Ibi bihugu by’ibituranyi byombi byahoze bikoronezwa n’ubufaransa, ariko umubano wabyo ukaba warashinze imizi  ku Burusiya.

Ihirikwa ry’ubutegetsi muri Niger ryamaganwe n’ibihugu byo mu burengerazuba, ariko ryakiriwe neza n’umukuru w’itsinda rya Wagner ry’abacanshuro b’Abarusiya, Yevgeny Prigozhin, amakuru avuga ko yaryise intsinzi.

Abantu babarirwa mu bihumbi ku cyumweru bagiye mu myigaragambyo mu murwa mukuru Niamey, bamwe bazunguza amabendera y’Uburusiya ndetse banibasira ambasade y’Ubufaransa.

MurI Niger habarurwa abafaransa bagera kuri 600 n’abava mu Budage bagera 100.

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’Ubutariyani yo ivuga ko mu mujyi wa Niamey habera imyigaragambyo habarurwa abaturage bayo bagera kuri 90.

Espagne nayo iteganya gucyura abaturage bayo bagera kuri 70 bari batuye muri Niger nkuko Reuters ibitangaza.

Ubwongeraza,Amerika  n’ubumuryango w’Bumwe bw’Uburayi bitangaza ko nta mugambi wo ucyura abaturage babo bari muri iki gihugu.

Amakuru avuga kuri uyu wa kabiri hari hatangiye kugaragara agahenge no gutuza kw’imyigaragambyo.

Muri Niger, imyigaragambyo yo kwamagana Ubufaransa akenshi ubutegetsi bwa Bazoum byabuzaga ko iba.

Hagati mu mwaka wa 2022, imiryango myinshi itegamiye kuri leta (yo muri société civile) yatangiye kongera imyigaragambyo yo kwamagana Ubufaransa, ubwo ubutegetsi bwa Bazoum bwemezaga kwimurira muri Niger abasirikare b’Ubufaransa bo mu butumwa bwa ‘opération Barkhane’, nyuma yuko bategetswe kuva muri Mali.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW