Nyanza: Abatanga akazi bahuye ngo baganire uko barwanya ubushomeri buri hejuru

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Abayobozi bahuriye hamwe batanga ibitekerezo uko ubushomeri bwagabanuka

Ubushakashatsi buheruka bwagaragaje ko ubushomeri mu Karere ka Nyanza buri ku gipimo  cya 21.3% ibi byatumye abafite aho bahuriye no  guhanga umurimo no gutanga akazi, bahurira hamwe ngo bungurane ibitekerezo by’uko barwanya ubwo bushomeri.

Abayobozi bahuriye hamwe batanga ibitekerezo uko ubushomeri bwagabanuka

Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje Inama Njyanama, abikorera, abafatanyabikorwa n’abandi bafite uruhare mu guhanga umurimo yateguwe n’Akarere ka Nyanza ku bufatanye na  Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo mu guteza imbere ihangwa ry’umurimo unoze.

Mu karere ka Nyanza ibarura rusange riheruka ryabaye mu mwaka wa 2022 ryerekanye ko bafite abaturage 365,718 ariko ubushakashatsi ku bakora n’abadakora  muri uwo mwaka bwerekana ko igipimo cy’abagerageza kugira icyo bakora ku isoko ry’umurimo(yaba gushaka akazi cyangwa gukora akazi) kiri kuri 49.4%.

Mu gihe igipimo cy’ubushomeri kiri kuri 21.3%. Akarere ka Nyanza kandi kakaba gafite indi mbogamizi y’uko 33,9% by’urubyiruko rutari mu ishuri, ntirube mu kazi cyangwa se mu mahugurwa azabafasha kubona akazi.

Perezidante w’Inama njyanama y’akarere ka Nyanza Judith Mukagatare avuga ko ari umwanya mwiza wo kwicara hamwe bakajya inama y’icyakorwa

Yagize ati “Uretse no kuba ubukungu budindira, kugira urubyiruko rudafite icyo rukora bishobora guteza izindi ngorane ndetse rimwe na rimwe zifite aho zihuriye n’umutekano.”

Perezidante w’Urugaga rw’abikorera mu Karere ka Nyanza Mukarurangwa Sophie avuga ko nk’abikorera bakwiye guhabwa umwanya bakajya bajya kuganiriza urubyiruko aho ruri cyane mu bigo bigamo bakiri mu ishuri.

Yagize ati “Imwe mu mpamvu izatuma ubu bushomeri bugabanuka ni uko dukwiye guhabwa umwanya twe nk’abikorera tukaganiriza uru rubyiruko tunabaha ubuhamya bw’uko twazamutse nabo bakumva ko byose bishoboka.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyanza by’agateganyo Jean Marie Kamana avuga ko ruriya rubyiruko rukwiye gushakwa aho avuga ko baherutse kubona amafaranga yagenewe urubyiruko rwibumbiye mu makoperative y’ubuhinzi ariko ayo makoperative akabura.

- Advertisement -

Yagize ati “Kugeza ubu hari ikibazo ko urubyiruko rutitabira ubuhinzi kuko icyo gihe urwo rubyiruko rwarabuze kuko byabaye ngombwa ko amafaranga asubirayo.”

Zimwe mu mpamvu zavuzwe urubyiruko rushomereye ni uko bahurizaho ko nta kazi bafite ndetse bakanagira ikibazo cyo kubura igishoro.

Muri rusange nk’uko biteganyijwe muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (NST1), ihangwa ry’umurimo ni kimwe mu bikorwa by’ingenzi mu kwihutisha iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.

Kuva mu mwaka wa 2016, leta y’u Rwanda ishyira hanze buri mezi atatu uko ibipimo by’isoko ry’umurimo bihagaze, umwaka wa 2022 igipimo cy’ubushomeri cyari kuri 20.5% kivuye kuri 17.3 mu mwaka wa 2017.

Inzego zitandukanye zivuga ko zihangayitswe n’ubushomeri cyane buri mu rubyiruko

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza