Nyanza: Babangamiwe n’umusore usambanya ihene zabo

Bamwe mu baturage batuye mu Mirenge ya Busasamana na Rwabicuma yo mu karere ka Nyanza, baravuga ko batewe impungenge n’umusore bemeza ko abasambanyiriza ihene.

Bariya baturage mu buhamya bwabo bavuga ko mu bihe bitandukanye biboneye n’amaso yabo umusore wo mu kagari ka Mubuga asambanya ihene.

Uwitwa Beranie yagize ati “Narazamutse mvuye ku muturanyi nsanga ihene yayifashe yambuye ikabutura ari kuyisambanya mbibonye mubwira inshuro eshatu ngo amvire kw’ihene ayivaho ahita agenda nanjye ndayizitura bucyeye mbona yazanye amaraso nyiragira igihe gito mpita nyigurisha”

Mugenzi we witwa Eric Iradukunda nawe yagize ati “Namubonye mu gihuru ari gusambanya ihene mbibwira na mugenzi wanjye twarikumwe ni dore bajyaga bavuga ko asambanya ihene none nanjye ndabyiboneye”.

Uwitwa Ndagijimana Damien usanzwe ukora akazi ko gutwara abantu n’ibintu kuri moto avuga ko mu ntangiriro z’iki cyumweru nawe hari ibyo yabonye kuri uriya musore.

Ati “Navanye umugenzi aho narimujyanye nje mbona ababyeyi n’abakobwa barampagarika mbona umusore wirukanse ngirango aranabambuye bahita bambwira ko yasambanyaga ihene nanjye bayinyeretse mbona ku nda y’amaganga hariho amaraso kandi bose banambwiye ko ibyo bintu basanzwe babizi ko abikora”.

Twashatse kuvugisha uwo musore ngo twumve icyo abivugaho gusa aho baturangiye aba,twasanze nta muntu uhari.

Bariya baturage bakomeza bavuga ko icyaba gitera uwo musore bigera naho asambanya ihene zitandukanye biterwa nuko anywa ibiyobyabwenge (Urumogi).

- Advertisement -

Umwe wemera ko yahurujwe abwiwe ko yasambanyirijwe ihene ye avuga ko yagiye kurega ku muyobozi ushinzwe umutekano nawe akamwohereza kwa mutwarasibo, abaturage bamubwira ko uko gusambanya amahene abizwiho niko gufata icyemezo abivamo ubu yoroye ihene ngo nigira ikizabo azayigurisha.

Gusambanya inyamaswa uri umuntu biterwa n’iki?

Ndacyayisenga Dynamo umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu kigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) mu kiganiro yagiranye na UMUSEKE avuga ko biriya ari uburwayi bwo mu mutwe.

Yagize ati “Igikorwa cyo gusambanya inyamaswa ni imyitwarire mibi ikomoka ku burwayi bwo mutwe ku buryo bishobora kuba rimwe cyangwa kenshi”.

Dynamo akomeza avuga ko uriya murwayi iyo akurikiranywe neza na muganga buriya burwayi bukira, akanavuga ko hifashishwa uburyo bwo guhindura intekerezo ye no kuyishyira ku murongo cyane ko ibiba bimubaho bituruka ku ntekerezo ze

Yagize ati “Uko umuntu atangira gutekereza gutereta we kubera ipfunwe ndetse no kutigirira icyizere gihagije no kuba adakunda kugirirwa icyizere n’abandi bantu, cyangwa no kuba atiyumvamo akanyabugabo ko kubona umuntu bahuza bagakorana imibonano mpuzabitsina, agahitamo ikimworoheye kirimo inyamaswa”.

Uretse ku Mubuga humvikanye ukekwaho gusambanya ihene muri aka karere, si ubwa mbere bihavuzwe kuko no mu murenge wa Busoro muri aka karere ka Nyanza havuzwe umuntu waturukaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nawe waketsweho gusambanya ihene.

Theogene NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW i Nyanza