Nyanza: Basabwe gusenya inzu bari batuyemo babuzwa kubaka izindi

Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Kigoma, mu karere ka Nyanza bavuga ko babujijwe kubaka inzu zindi nyuma yaho basabwe gusenya izo bari batuyemo.

Abaturage biteguye kubaka bamwe mu bayobozi barababuza

Unyuze ahateganyijwe ko hazakorwa umuhanda uhuza akarere ka Nyanza n’aka Bugesera, uhabona inzu bigaragara ko zashyizweho ibirango ko zigomba kuva kuri uwo muhanda.

Bamwe mu baturage batuye mu mudugudu wa Gasharu, mu kagari ka Butara mu murenge wa Kigoma, mu karere ka Nyanza baravuga ko izo nzu zabo basabwe kuzisenya, ndetse Leta ibaha ingurane y’inzu zabo, bityo zikaba zigomba gusenywa.

Hari abaturage batangiye gusiza ibibanza, no kubumbisha amatafari ariko bemeza ko bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze bababujije kubaka.

Bariya baturage ukurikije ibyo beretse umunyamakuru wa UMUSEKE, ni uko batangiye kwitegura kubaka ahandi bazatura kandi bakavuga ko bakurikije amategeko, ndetse banasiga intambwe zigenewe umuhanda, ariko kubaka inzego zibishinzwe zirabibangira.

Umwe muri bo yagize ati “Batuzaniye iterambere ry’umuhanda maze barambwira ngo nzimuke, ndabyemera maze nsiga intambwe zo kuva ku muhanda nk’uko babitubwiye ndetse narengejeho ariko ubuyobozi bwanze ko nubaka. Ndasaba ubuyobozi ngo bumbabarire nubake, ubu amatafari arandagaye isaha n’isaha imvura iguye yayasenya.”

Bariya baturage bakomeza bavuga ko babibwiye ubuyobozi bw’umudugudu n’ubw’akagari, n’ubwo ku murenge, ariko ntibyakemuka.

Umwe muri bo yagize ati “Twagiye mu nama yajemo Gitifu w’umurenge wa Kigoma, atubwira ko tutemerewe kubaka ngo ahubwo tuzajye gutura mu midugudu, kandi nyamara aho dushaka kubaka ni mu miturire hanatuye abandi bantu, nta kibazo gihari sinzi icyo tuzira.”

Twagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’umurenge wa Kigoma ntibyadukundira.

- Advertisement -

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme avuga ko iyo umuntu ashaka kubaka agomba gushaka icyangombwa cyo kubaka, ariko niba abo barabyimwe ngo barabikurikirana.

Yagize ati “Niba barahawe serivisi mbi batubwira. Gusa twe ntabyo twari tuzi kuko abatugekejejeho icyo kibazo twagiye tubafasha, nko mu murenge wa Muyira na Kigoma kandi bari kubafasha.”

Abatuye i kigoma bavuga ko ikibazo cyo kubuzwa kubaka mu byabo kandi biteguye kuba bashaka ibyangombwa ari ikibazo bihariye aho batuye,  abaturanyi babo bo mu murenge wa Kigoma bo bemererwa kubaka nta nkomyi hakurikijwe uko babivuga.

Amazu bari batuyemo basabwe kuyasenya

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza