Nyanza: Umugabo yishe undi amusanze mu muhanda

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Nyakwigendera yasanzwe mu muhanda nyabagendwa amerewe nabi

Mu karere ka Nyanza umugabo akurikiranyweho kwica undi amusanze mu muhanda, urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza.

Nyakwigendera yasanzwe mu muhanda nyabagendwa amerewe nabi

Byabereye mu mudugudu wa Rugarama, mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza aho umugabo witwa Gatorano Innocent w’imyaka 39 y’amavuko yiciwe mu nzira n’undi witwa Ntaganda Jean Marie  Vianney w’imyaka 43 y’amavuko.

UMUSEKE wageze ahabereye ibyago uhasanga abaturage bavuga ko batewe agahinda na Gatorano Innocent bakundaga kwita Wimana.

Umwe muri bo yagize ati “Vianney yaje asanga Wimana mu muhanda nta byinshi bavuganye, ahita amukubita itafari mu mutwe yikubita hasi. Njye mubonye uko ameze wabonaga bitoroshye, gusa twahise dufata Vianney Polisi iraza iramujyana naho Wimana we ajyanwa kwa muganga none twumvise ko yapfuye.”

Abahatuye bemeza ko nta gutongana cyangwa kubanza kurwana byabaye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, Egide Bizimana yabwiye UMUSEKE ko ibyabaye bikekwa ko bombi bari basinze.

Yagize ati “Vianney yasanze mu nzira Wimana amukubita itafari mu mutwe ajya kwa muganga bucya yapfuye.”

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko RIB yagiye ahabereye icyaha ijya gukora iperereza ngo hamenyekane uko byagenze.

Abahatuye bemeza ko Vianney usanzwe ukora akazi k’ubufundi iyo yanyoye inzoga agasinda yanduranya ku muhisi n’umugenzi.

- Advertisement -

Ubu uyu ukekwaho icyaha acumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana naho nyakwigendera umurambo uri mu bitaro by’akarere ka Nyanza.

Nyakwigendera akaba asize umugore n’abana bane.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza