DASSO yoroje abatishoboye n’abahoze binjiza ibiyobyabwenge mu gihugu

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
Abaturage borojwe intama zizwiho kororoka muri ako gace basabwa kwikura mu bukene

Burera: Abagize Urwego rwunganira akarere mu mutekano, Dasso bo mu Karere boroje jntama imiryango icyenda ikennye n’abahoze binjiza magendu n’ibiyobyabwenge mu gihugu bazwi nk’abarembetsi bahiga kwikura mu bukene.

Abaturage borojwe intama zizwiho kororoka muri ako gace basabwa kwikura mu bukene

Ubwo hizihizwaga Umunsi Mukuru w’Umuganura, imiryango icyenda niyo yorojwe intama zikunze kororoka cyane muri ako gace ndetse no kuzorora bikaba byoroheye iyo miryango yazihawe kuko bitabasaba ubushobozi buhambaye n’umwanya munini.

Bamwe mu baturage borojwe ayo matungo, bavuga ko bishimiye icyo gikorwa kandi ayo matungo agiye kubabera intangiriro y’iterambere ryabo ndetse bakazoroza n’abandi.

Irafasha Faustin, ni umwe muri bo, yagize ati “Iyi ntama igiye kumpa ifumbire mpinge imboga mfumbire, ngiye kuyorora neza ubundi yororoke zibe nyinshi kugeza ubwo nzakuramo inka kandi nzoroza n’abandi kuko ino intama zirororoka.”

Mukakarangwa Elizabeth, nawe yagize ati “Ndishimye cyane kuko sinagiraga itungo mu rugo, ngiye kuyorora neza impe ifumbire mfumbire umurima wanjye mu gihe gito zizaba zarorotse zinteze imbere noroze n’abandi. Nta kabuza ubu iterambere naritangiye. Munshimirire abanyoroje n’ubuyobozi bwacu kuba batuzirikanye.”

Umuhuzabikorwa wa Dasso mu Karere ka Burera, Habiyakare Etienne, avuga ko iki gikorwa cyo koroza abo baturage bagikora bagamije guhindura ubuzima n’imibereho y’abaturage agasaba aborozwa nabo gushyiraho akabo bakiteza imbere kandi bazakomeza gufasha abatishoboye.

Yagize ati “Ni byiza kunganira Leta mu gufasha abatishoboye kandi tuzakomeza kubikora uko ubushobozi buzagenda buboneka. Turasaba aborozwa gushyiraho akabo bakita ku matungo bahabwa kuko ni ayabo nabo bagatera imbere ndetse bakarushaho kudufasha mu gukumira no kwirinda ibyaha.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, we ashishikariza abaturage kwirinda ibyabarangaza byose bigakoma mu nkokora iterambere ryabo ku isonga bakirinda ibiyobyabwenge n’amakimbirane mu miryango.

- Advertisement -

Yagize ati “Turashimira abafatanyabikorwa bacu bose kuko bagira uruhare mu iterambere ry’umuturage. Umuturage nawe arasabwa kumva ko atazahora afashwa ahubwo aba yunganirwa ngo atere imbere.”

Akomeza agira ati “Turasaba abaturage rero kwirinda ibiyobyabwenge cyane cyane ibituruka muri Uganda, bakirinda amakimbirane mu miryango n’ubusinzi kuko aho bigeze nta terambere wahasanga, ubundi bagaharanira kwiteza imbere dufatanyije tukarandura ubukene.”

Abo baturage borojwe kuri iyi nshuro na Dasso ya Burera, baje biyongera ku yindi miryango 9 na yo yorojwe mu mwaka ushize ndetse n’undi muryango w’umusirikare wamugariye ku rugamba worojwe inka mu mwaka wawubanjirije, ibikorwa bimaze gutwara amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni imwe n’ibihumbi magana atatu (1,300,000Frw).

Abaturage bishimiye umusaruro babonye babikesha kugezwaho ifumbire n’imbuto hakiri kare

Yanditswe na BAZATSINDA Jean Claude