Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Reading: Operasiyo ikaze yafashe indaya n’ibisambo ahazwi nka ‘Korodoro’ mu Giporoso
Share
Umuseke
Aa
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Shakisha
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
© 2023 UMUSEKE Ltd. All Rights Reserved.

Operasiyo ikaze yafashe indaya n’ibisambo ahazwi nka ‘Korodoro’ mu Giporoso

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson 12/08/2023 11:48

Operasiyo idasanzwe yakozwe mu ijoro ryo ku wa 11 Kanama 2023 ahazwi nko muri ‘Korodoro’ mu Giporoso mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Kanombe muri Kicukiro yasize abarimo indaya, ibisambo n’inzererezi batawe muri yombi.

Operasiyo yabaye mu ijoro

Ni Operasiyo yakozwe ku bufatanye n’inzego z’umutekano zitandukanye ‘Joint Target Operation’ kuva saa 20h00′ kugeza saa 22h00′ z’ijoro.

Iyi operasiyo yakozwe mu rwego rwo gukumira no guta muri yombi abakekwaho ibyaha bitandukanye bimaze gufata indi ntera muri kariya gace.

Ni agace kazwiho kuba indiri y’indaya, ubujura, ubusinzi bukabije ku buryo ushobora kuhagera ku manywa y’ihangu ukagira ngo uri mu yindi Si.

Ubwo inzego z’umutekano zatangiraga iki gikorwa benshi bakwiriye imishwaro ariko abakora uburaya bagera kuri 18 batabwa muri yombi.

Abakora uburaya bafatiwe muri ‘Corridor’ yo mu Gipoloso biganjemo abari mu kigero cy’imyaka 18 kugeza kuri 30.

Hafashwe kandi abasore bakekwaho ubujura bagera ku icumi bivugwa ko bakorana bya hafi n’izo ndaya mu gucucura abaguzi bazo ndetse no kwambura abahisi n’abagenzi.

Muri iyi Operasiyo kandi hafashwe inzererezi aho abari mu tubari basabwe kwerekana ibibaranga abagera kuri bane batabwa muri yombi.

Hafashwe kandi umugabo uri mu kigero cy’imyaka 30 bivugwa ko ari umuzunguzayi w’inkweto muri ako gace.

- Advertisement -

Abateza urusaku bahawe gasopo ndetse hafatwa ibyuma birimo Bafle, Mixer ndetse na mudasobwa byatezaga urusaku.

Abenshi mu bafatiwe muri iyi operasiyo bari bahaze inzoga zirimo izikomeye bose bajyanwe muri Transit Center i Gikondo.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

You Might Also Like

Umugabo wacukuye icyo mu nzu ye “ari kubibazwa”

Abaturage bateye amabuye kugeza apfuye umugore “bavuga ko yaroze abana babiri”

M23 igiye gufata ibice byarimo ingabo za Kenya zari muri Congo

Tora IZABAYO Clementine intumwa nyayo ku mwanya w’umujyanama rusange

Ubuyobozi bwa Kiyovu bwatanze umucyo ku bibazo biyivugwamo

NDEKEZI Johnson 12/08/2023 11:48 12/08/2023 11:48
Share
Inkuru ibanza FERWAFA yakemuye ikibazo cy’abacuruzaga shampiyona ntacyo batanze
Inkuru ikurikira Gitifu w’umurenge yitabye RIB akimara gusezeranya abageni
- Advertisement -

Amakuru aheruka

Umugabo wacukuye icyo mu nzu ye “ari kubibazwa”
Amakuru aheruka Inkuru Nyamukuru Ubutabera
Abaturage bateye amabuye kugeza apfuye umugore “bavuga ko yaroze abana babiri”
Amakuru aheruka Inkuru Nyamukuru Mu cyaro
M23 igiye gufata ibice byarimo ingabo za Kenya zari muri Congo
Afurika Amahanga Amakuru aheruka Inkuru Nyamukuru
M23 – AMAKURU MASHYA YA GEN MAKENGA – AMERICA IBISHATSE INTAMBARA YA CONGO YARANGIRA – RUDATSIMBURWA
UMUSEKE TV
-Kwamamaza -
Facebook Twitter Youtube

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y’umwihariko asana imitima y’abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

 

Tel/whatsapp:+250 788 306 908

Tel/whatsapp:+250 788 772 818


Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Umugabo wacukuye icyo mu nzu ye “ari kubibazwa”
03/12/2023 4:13

© UMUSEKE Network. Since 2010. All Rights Reserved.

Removed from reading list

Undo
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?