Perezida Kagame yakiriye Andry Rajoelina wa Madagascar -AMAFOTO

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere muri Village urugwiro yakiriye mugenzi wa Madagascar Andry Rajoelinar, mu byo baganiriye harimo kongera ubufatanye busanzweho hagati y’ibihugu byombi.

yakiriwe mu cyubahiro gihabwa abakuru b’ibihugu

Umukuru w’igihugu  cya Madagascar yakiriwe mu cyubahiro gihabwa abakuru b’ibihugu, mu rugendo agirira mu Rwanda rw’iminsi itatu.

Andry Rajoelina yabanje kubonana n’Urwego rw’Abikorera bo mu Rwanda, ndetse n’abandi bashoramari, bagaragarizwa amahirwe y’ishoramari ari muri buri gihugu.

Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byabereye mu muhezo. Mu magambo baje kugeza ku itangazamakuru ni uko basinye amasezerano mashya afungurira imiryango ubufatanye bushya mu by’ubukerarugendo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubuhinzi.

Perezida Kagame yavuze ko Africa ihuye (connected) biganisha ku kuba Africa iteye imbere. Yavuze ko Madagascar n’u Rwanda byakubiswe n’ibiza, bityo ko ibihugu byombi byagira icyo bisangira ku ngamba zagiye zifatwa.

Yashimiye Perezida Andry Rajoelina kuba yasuye u Rwanda, kandi akaba azirikana ko Perezida Paul Kagame na we muri Kamena 2019, yasuye Madagascar, akitabira ibirori yatumiwemo na Andry Rajoelina.

Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina avuga ko yaganiriye na Perezida Kagame ibiganiro byiza bigamije kureba ejo heza hazaza, ashimira Kagame ko yabashije guhuza igihugu abaturage bacyo bari batatanye, bacitsemo ibice.

Ati “Ubu u Rwand ani igihugu gifatwa nk’intangarugero muri Africa, gifatwa nk’urugero mu iterambere ry’ubukungu, no mu bijyanye no kurengera ibidukikije n’ikoranababuhanga, natwe twaje hano ngo dusangire iki cyerekezo, turebe ibyakozwe natwe tugere ku iterambere.”

Yavuze ko u Rwanda nubwo rwahuye n’ibibazo rwabashije kubirenga ubu rukaba ari intangarugero, akavuga ko Madagascar na yo yifuza gukurikira urwo rugero.

- Advertisement -

Ati “Ndashimira Perezida Kagame mu bushobozi bwe ko yemera ko Africa yakwigira, Africa ikaba umugabane w’ibisubizo n’amahirwe aho kuba umugabane ukennye w’ibibazo.”

Andry Rajoelina yashimye intambwe Kigali yateye mu bijyanye no kuba umujyi ukeye, avuga ko mu byo yaganiriye na Perezida Kagame harimo ko abayobozi b’umujyi wa Kigali n’uwa Antananarivo bajya basurana bakareba icyo buri ruhande rwakwigira ku rundi.

Abakuru b’ibihugu byombi banaganiriye mu byo gufatanya mu bucuruzi bwa zahabu, ubwikorezi bwo mu kirere n’ibindi.

Muri 2019 u Rwanda na Madagascar byashyize umukono ku masezerano  y’ubufatanye mu ishoramari hagati y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB n’ Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubukungu muri Madagascar, EDBM.

Ni amasezerano yari agamije kongera ishoramari hagati y’ibihugu byombi no guteza imbere imikoranire hagati ya RDB na EDBM ndetse akagira uruhare mu kongera ubushobozi n’ubunyamwuga mu bihugu byombi.

Biteganyijwe ko urugendo azarusoza ku wa Kabiri tariki 08 Kanama, 2023. Mu bamuherekeje i Kigali harimo abaminisitiri, abadepite, n’abikorera.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW