Perezida Kagame yasangije abandi inkuru y’urukundo rwe na Jeannette Kagame

Mu gutangiza iserukiramuco ry’umukino wa Basketball riri kubera i Kigali, Perezida Paul Kagame yabwiye abaryitabiriye ko Abanyafurika ari umuntu umwe, bashoboye kandi bafite byose ngo babe ibihanganjye.

Perezida Paul Kagame asanga Abanyafurika ari umuntu umwe

Nyuma y’uko Masai Ujiri avuze ko ari umunya-Nigeria, akaba umunya-Kenya, ndetse akaba Umunyarwanda, Perezida Paul Kagame na we yabwiye abari muri BK-Arena biganjemo urubyiruko rwavuye mu bihugu bitandukanye, ko Africa ari uko imeze, abantu bose ari bamwe.

Ati “Navukiye mu Rwanda nkurira muri Uganda, umugore wange yavukiye i Burundi, tumenyanira muri Kenya, none turi aha, ubwo rero Abanyafurika ni abo turi bo, turi abavandimwe, turavukana, ndi wowe, uri jyewe, noneho kubigaragariza buri wese, ni mu mikino nk’uyu munsi, uru rubyiruko ni ibihange muri Baskteball, ariko banabiba mu bindi, ni ukwibutsa ko mwebwe, nanjye n’abandi tuzi batari kumwe natwe na bo baba ibihangange.”

Perezida Paul Kagame yashimiye Masai kuba yarazanye iki gitekerezo, avuga ko Africa ari ibihangange ko itagomba kwibitswa ko ahubwo igomba kumenya ko ari ibihangange.

Yavuze ko buri wese ku isi, muri Africa, Aziya, America, i Burayi n’ahandi buri wese afite uko yaba igihangange.

Perezida Kagame avuga ko ibintu byose bihari bikwiye gushyira Umunyafurika ku ruhando rw’abandi, ati “Dufite abantu, dufite ubushobozi, dufite impano, kandi abantu bacu bafite ubwonko nk’ubw’abandi bantu bose.”

Masai Ujiri umwe mu bamenyekanye cyane muri Baskteball muri America, ni Umuyobozi wa Giants of Africa na Toronto Raptors aha ari kumwe n’umugore we Ramatu Ujiri na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame akaba ari Perezida Toronto Rapters

Yatanze urugero kuri Joel Embiid ukina muri Philadelphia 76ers mu irushanwa rikomeye rya Basketball muri America, NBA, Kagame avuga ko buri wese yaba nk’uyu mukinnyi mwiza ukomoka muri Cameroon.

Perezida Kagame yavuze ko bisaba kwitegura, gufashanya kugira ngo abantu bagere kuri urwo rwego rw’ibyo bashaka kugeraho.

Iserukiramuco rya Basketball ryatangijwe muri BK Arena i Kigali ryitabiriwe n’abarenga 200 baturutse mu bihugu 16 bya Afurika.

- Advertisement -

Iri Serukiramuco rigamije gushishikariza urubyiruko ruturutse ku Mugabane wa Afurika kumenya neza imbaraga zarwo no kuzikoresha mu kuzanira uyu mugabane impinduka nziza.

Ni iserukiramuco riharanira kwishyira hamwe no kwishimira igisekuru kizaza cy’abayobozi muri Afrika, rizagaruka ku ngingo zirimo umukino wa basketball, uburezi, umuco, n’imyidagaduro.

Urubyiruko ruturuka muri Kenya, Tanzania, Nijeria, Burkina Faso, Cote d’Ivoire, u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Senegal, Somalia, Uganda, Botswana, Ghana, Sudani y’Epfo, Maroc, Cameroun na Mali ni bo baryitabiriye.

Umuhanzi Diamond Platnumz ukunzwe muri Africa no mu Rwanda yaririmbiye abitabiriye iri serukiramuco.

Kuri uyu wa mbere 14 Kanama 2023, Perezida Kagame na Masai Ujiri barashyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro byiswe “Zaria Court” bizubakwa hafi ya Stade Amahoro na  Petit Stade.

Maroc/Morocco iri mu bihugu byitabiriye iserukiramuco rya Giants Africa ryatangiye i Kigali
BK Arena ni yo yatangirijwemo ririya serukiramuco

AMAFOTO @ Village Urugworo Twitter

UMUSEKE.RW