Perezida Kagame yatashye uruganda rwa sima rwuzuye i Muhanga

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI

Perezida Paul Kagame ubwe yagiye gutaha uruganda rwa Sima rwuzuye i Muhanga, yavuze ko Africa ikwiriye koroshya ishoramari kugira ngo iterambere rishoboke.

Uru ruganda rwubatswe na sosiyete ya ANJIA Prefabricated Construction y’Abashinwa, ruzajya rutanga toni 3000 za sima ku munsi.

Perezida Kagame yabanje gushimira Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia kuba yaragize uruhare runini ngo ruriya ruganda rwubakwe hariya i Muhanga.

Yavuze ko Sosiyete ya ANJIA izaha akazi abantu benshi.

Uruganda ruzafasha guhindura isura y’ibikorwa remezo mu Rwanda, Perezida Kagame akaba  yasaba Abanyafurika korohereza ishoramari.

Yavuze ko impinduka zigora ariko zishoboka.

Yashimye ubuziranenge rw’ibikoresho by’uruganda, avuga ko kubaka ibikorwa remezo ari kimwe no kubaka ibyujuje ubuziranenge ari ikindi.

- Advertisement -

INKURU IRAMBUYE MU KANYA…

Muhanga: Huzuye uruganda rwa Sima ruzajya rutanga toni 3000 buri munsi

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga