Perezida Kagame yishimiye intsinzi ya Arsenal kuri Manchester City

Perezida Paul Kagame yavuze ko yakunze uburyo Arsenal yatsinzwe igitego, ikakishyura ku isegonda rya nyuma ry’umukino wa Community Shield yakinagamo na Manchester City, ikanatwara igikombe kuri penaliti.

Ikipe ya Arsenal yegukanye igikombe cya Community Shield

Umukino wa nyuma wa Community Shield Cup, urakomeye mu Bwongereza ubimburira imikino ya shampiyona, ikipe yatwaye igikombe cya Shampiyona ihura n’iyatwaye igikombe cya FA.

Arsenal nta gikombe yatwaye ariko yabaye iya kabiri muri shampiyona ari na yo mpamvu yakinnye na Manchester City kubera ko yatwaye ibyo bikombe byombi.

Kuri buri ruhande abakinnyi beza bari mu kibuga, Manchester City, yahabwaga amahirwe kubera ko inshuro ziheruka yegiye itsinda Arsenal. Ikindi cyayiheshaga amahirwe ku rupapuro ni ikipe yatwaye igikombe cya UEFA Champions Ligue.

Umukino warimo imibare myinshi, Arsenal yakinnye neza mu gice cya mbere ariko ibura uburyo bufatika bwo kwinjiza igitego mu izamu rya Manchester City, yugariye neza.

Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Mu gice cya kabiri, Manchester City yakoze impinduka, yinjizamo abakinnyi babiri, Cole Palmer na Kevin De Bruyne banabonye igitego ku munota wa 77, gitsinzwe na Cole Palmer ku mupira yahawe na Kevin De Bruyne.

Umukino wakomeje umusifuzi yongeraho iminota 8 y’inyongera. Ku munota wa nyuma w’umukino, Leandro Trossard yateye ishoti yobywa n’umukinnyi wa Manchester City rijya mu izamu, umupira wari uvuye kuri Bukayo Saka.

- Advertisement -

Iminota isanzwe y’umukino yarangiye ari 1-1. Iri rushanwa ntabwo bongeraho iminota y’inyongera bahita batera penaliti, iza Arsenal 4 zirinjira zose, mu gihe iza Manchester City hinjiye imwe gusa.

Perezida Paul Kagame ufana Arsenal, yahise yandika kuri Twitter uko yishimiye umukino.

Ati “Nshimiye Arsenal. Yerekanye ibyo bita kugaruka!! Nta kindi uretse kubikunda!!”

Arsenal yasoje shampiyona ku mwanya wa kabiri mu mwaka w’imikino ushize, byayihaye amahirwe yo kugaruka mu marushanwa akomeye I Burayi, aho izakina irushanwa rya UEFA Shampions Ligue.

Iyi kipe nubwo igizwe n’abakinnyi bato igaragaza icyizere ko ishobora kuzatanga akazi ku ikipe yose bizahura.

Igikombe cya Community Shield Arsenal yatwaye ni icya 17 yegukanye cy’iri rushanwa.

UMUSEKE.RW