Police ya Kenya yabihije ibirori bya Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports, yongeye kubihirizwa ibirori na Police FC yo muri Kenya, nyuma yo gutsindirwa ku munsi w’Igikundiro uzwi nka Rayon Day.

Police FC yo muri Kenya, yabihije ibirori bya Rayon Sports

Ku wa Gatandatu tariki 5 Kanama 2023, ni bwo habaye umuhango wo kugaragaza abakinnyi bazifashishwa na Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2023-2024.

Uyu muhango waje gusozwa n’umukino wa gicuti, wahuje Police FC yo muri Kenya ndetse n’iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda.

Nta bwo Rayon yigeze ihirwa, kuko yatsinzwe igitego 1-0, cyatsinzwe na Kennedy Muguna ku munota wa 48 ku mupira mwiza yari ahawe na Tayson Otieno.

Nyuma yo gutsindwa igitego, umutoza wa Rayon Sports yakoze impinduka zitandukanye zirimo gukura abarimo Youssef Rharb, Charles Baale, Mitima Isaac, Tuyisenge Arsène, Ndekwe Félix, basimburwa na Bugingo Hakim, Hértier Nzinga Luvumbu, Mvuyekure Emmanuel, Iraguha Hadji na Kanamugire Roger.

Gusa nta kinini izi impinduka zigeze zitanga, kuko abanya-Kenya bakomeje kubabera ibamba, ndetse bakanyuzamo bakiharira umupira.

Umukino warangiye iyi kipe y’i Nyanza itsinzwe igitego 1-0, uba umwaka wa Kabiri wikurikiranya itsindirwa kuri Rayon Day nyuma yo kuhatsindirwa na Vipers SC yo muri Uganda, umwaka ushize.

Rayon yari yanganyije na Vitalo’o y’i Burundi, ibitego 2-2 na Gorilla FC banganyije igitego 1-1. Ikomeje kwitegura umukino wa Super Coupe uzayihuza na mukeba, APR FC tariki 12 Kanama 2023 kuri Kigali Pelé Stadium.

Nk’ibisanzwe, Youssef Rharb yagoye abanya-Kenya
Police FC yanyuzagamo ikiharira umupira
Abafana bo ntibigeze batenguha ikipe
Abakinnyi ba Rayon Sports babanjemo

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

- Advertisement -