Polisi yasabye abo muri Burera kurwanya ibyaha ngo “amahoro mu rugo ni ubukire”

Polisi y’Igihugu ikorera mu Karere ka Burera yashishikarije abagatuye kwirinda ingeso mbi zose zibashora mu byaha,  ivuga ko ahatari amahoro haza ubukene, ibasaba kwimika amahoro mu rugo kuko ari yo ntangiriro n’ishingiro ry’ubukire mu mvugo yise “Amahoro mu rugo ni ubukire.”

Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Karere ka Burera, CIP Mugenzi Jean Bosco

Ubwo hizihizwaga Umunsi Mukuru w’Umuganura 2023, Polisi y’Igihugu ikorera mu Karere ka Burera yasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge n’ubusinzi bikiboneka muri ako Karere, ahubwo bakimika amahoro mu ngo bagaharanira kwiteza imbere.

Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Karere ka Burera, CIP Mugenzi Jean Bosco, yasabye abo baturage kugendera kure ingeso mbi zibashora mu byaha bagaharanira amahoro mu ngo bakiteza imbere.

Agendeye ku ngero zizwi na benshi z’ibiyobyabwenge by’urumogi na kanyanga bikunze kuboneka muri Burera bivanywe muri Uganda, yabibukije ko ibyaha byinshi bikorwa muri ako Karere, intandaro yabyo usanga ari ibyo biyobyabwenge biba byabibateye, abasaba kubireka kuko nta terambere bageraho bikimeze bityo.

Yagize ati “Amahoro mu rugo ni ubukire! Mushake amahoro mu ngo zanyu kuko ahari amahoro n’ubukire buraza, n’abashyitsi baraza. Mukunde umurimo mubitoze n’abato bibe umuco. Ntidukwiye kubona abana babyuka bicaye ku muhanda mubatoze umurimo.”

Akomeza agira ati “Iyo turebye mu byaha byinshi byiganje ino birimo gukubita no gukomeretsa, urugomo, amakimbirane mu ngo, gusahura no gusesagura umutungo byose intandaro ni ibyo biyobyabwenge bibigiramo uruhare, mubireke mukore imirimo ibateza imbere kandi mwirinde n’ubusinzi munywe mu rugero, ababishoboye mubireke.”

Umwe mu bahoze bakora ibikorwa byo gutunda no kwinjiza mu gihugu ibiyobyabwenge, akaza kubihanirwa ndetse akajya kugororerwa i Wawa, avuga ko mu gihe yabikoraga atigeze agira amahoro ndetse yahoraga mu rugomo aho yashoboraga no guhitana abashoboraga kumubwira ibyo atumva.

Yagize ati “Igihe natundaga ibiyobyabwenge naranabinywaga, narangwaga n’urugomo nkarwana haba mu rugo no mu tubari kuko ubwenge bwabaga bwayobye nyine. Nagororewe i Wawa ubu narabiretse ndatuje natangiye korora inkoko, abaturanyi tubanye neza ntibanyishisha. Ndasaba imbabazi abari banzi nabi nk’uko nagaragaraga narahindutse sinzasubira inyuma.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal, we agaruka ku ngaruka mbi ibiyobyabwenge bigira mu muryango Nyarwanda, agasaba abagatuye guhindura aya mateka no guharanira kutazasubira inyuma.

- Advertisement -

Yagize ati “Buri wese azi ingaruka z’ibiyobyabwenge, abadamu muri aha murabizi kundusha, umugabo wabinyoye mwajyana mu murima magatahana? Kubishyira mu bana bacu biduteza ubukene n’amakimbirane kuko ntibiga! Nta na rimwe ababitunda n’ababikoresha bazihanganirwa kuko amategeko yacu ntatwemerera gukoresha ibiyobyabwenge.”

Akarere ka Burera gakunze gufatirwamo ibiyobyabwenge biba byambutswa biva muri Uganda ihana imbibi nako, ibyinshi bikanyuzwa mu gishanga cy’Urugezi binjizwa n’abitwa abarembetsi ari nabyo bigira uruhare rurenga 60% y’ibyaha bindi bikorwa muri Burera ariyo mpamvu basabwa kwimika amahoro mu ngo zabo.

Yanditswe na BAZATSINDA Jean Claude