Ubuyobozi bw’Umudugudu wa Kokobe mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge, ari na ho Nyakwigendera Karamuka Jean Luc uzwi nka Junior Multisystem yari atuye, bwatangaje igihe azashyingurirwa.
Tariki 27 Nyakanga 2023, ni bwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo kuri benshi, yavugaga ko Karamuka Jean Luc wamenyekanye ku izina rya Producer Junior Multisystem kubera gufasha abahanzi batandukanye, yamaze kuva mu mwuka w’abazima nyuma yo kumara igihe arwaye.
Producer Junior wari utuye mu Mudugudu wa Kokobe mu Murenge wa Nyakanda, azashyingurwa ku wa Gatatu tariki 2 Kanama 2023 mu irimbi rya Rusoro.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Kanama, harabanza umuhango wo kuvuga amateka ye Nyakwigendera, umuhango ubera ku Kimironko ahitwa Ituze Garden hafi y’urusengero rwitwa FourSquare Church.
Junior w’imyaka 31, mbere yo kwitaba Imana, ibisubizo bya muganga bigaragaza ko uyu musore yishwe n’indwara y’impyiko yari amaze igihe arwaye atabizi, iyi ikaba yaragaragaye mu bizami yakorewe ubwo yajyanwaga kwa muganga umunsi n’ubundi yapfiriyeho.
Ibi bitandukanye n’ibyakekwaga bindi, kuko hari abibajije ko urupfu rwe rufite aho ruhuriye n’akaboko ke kari karaciwe nyuma y’impanuka ikomeye yakoze hagafatwa umwanzuro wo kugaca.
Yari azwi nk’umuhanga mu gutunga indirimbo z’abahanzi. Yatunganyije iz’abarimo Nyakwigendera Jay Polly, itsinda rya Urban Boys, abarimo Zizou n’abandi.
UMUSEKE.RW