PSG yashimiye Neymar ugiye gukina muri Aziya

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ubuyobozi bw’ikipe ya Paris Saint-Germain [PSG], bwageneye Neymar Jr ubutumwa bwo kumushimira mu gihe bamaranye, nyuma yo kumvikana na Al-Hilal yo muri Arabie Saoudite yemeye kumugura.

Neymar Jr agiye gukina muri Aziya

Uyu munya-Brésil w’imyaka 30, yakomeje kugaragaza ko atifuza kuguma muri iyi kipe, cyane ko intego ze zo kuyihesha igikombe cya UEFA Champions League atigeze azigeraho.

Gusa byabaye nko korosora uwabyukaga, kuko PSG na yo yagaragaje ubushake buke bwo kumugumana, cyane ko abakunzi b’iyi kipe bakomeje kugaragaza ko barambiwe imvune ze za hato na hato.

Nyuma y’ibi byose, ikipe yo ku mugabane wa Aziya mu gihugu Arabie Saoudite, Al-Hilal, ni yo yahise igaragaza ubushake bwo kugura uyu mukinnyi imutanzeho miliyoni 77.6 £ ndetse ubuyobozi bwa PSG bufungura imiryango y’ibiganiro byo kugurisha uyu mukinnyi muri yi kipe.

Nyuma yo kwemeranya, ubuyobozi bw’iyi kipe y’i Paris mu Bufaransa, burangajwe imbere n’abanya-Qatar bayobowe na Nasser Al-Khelaïfi, bwashimiye Neymar ku myaka itandatu bari bamaranye nyuma yo kuza muri iyi kipe mu 2017 aguzwe akayabo kangana na miliyoni 222 £ ubwo yavaga muri FC Barcelona.

Aganira n’urubuga rwa PSG, Perezida w’iyi kipe, Nasser Al-Khelaïfi, yavuze ko bigoye kuvuga amagambo yo gusezera uyu mukinnyi udasanzwe ariko ahamya ko ibyo yakoze i Paris bizahora mu mitima y’abakunzi b’iyi kipe.

Ati “Biracyakomeye kuvuga urabeho ku mukinnyi udasanzwe nka Neymar. Umwe mu beza ku Isi. Sinzibagirwa umunsi yageraga muri Paris Saint-Germain, ko yafashije ikipe yacu muri iyi myaka itandatu tumaranye.”

Yongeyeho ati “Twagize ibihe byiza, kandi Neymar azahora mu mateka yacu. Ndamushimira n’umuryango we. Turifuriza Neymar ibyiza ku hazaza he.”

Muri iyi myaka yari amaze i Parc de Parinces, Neymar yafashije PSG kwegukana ibikombe bine bya shampiyona ya 2019, 2020, 2022 na 2023. Yegukanye ibikombe by’Igihugu bitatu, 2018, 2020 na 2022.

- Advertisement -

Yatsindiye iyi kipe ibitego 118 mu mikino 173 yakinnye. Ibi byatumye aba umukinnyi wa Kane watsindiye PSG ibitego byinshi mu mateka y’iyi kipe.

Yatsindiye iyi kipe ibitego byinshi

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW