Rayon Sports na Al-Merrikh zigiye kongera guhura

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ikipe ya Rayon Sport igiye gusubira i Nyanza ku ivuko muri gahunda ngarukamwaka yiswe ‘Gikundiro ku ivuko” aho biteganyijwe ko izakina umukino wa gicuti na Al-Merrikh SC yo muri Sudan. 

Buri mwaka Akarere ka Nyanza gategura igikorwa kise ‘Gikundiro ku ivuko”, aho bikorwa mu kumenyekanisha aka Karere banasanzwe bafitanye amasezerano yo gatera inkunga Rayon Sports, muri iyo gahunda ya ‘Gikundiro ku ivuko.’

Muri uyu mwaka, hazanaba ubukangurambaga bwo kurwanya isambanywa ry’abana n’inda ziterwa abangavu ku bufatanye na FXB Rwanda.

UMUSEKE wamenye amakuru ko ‘Gikundiro ku ivuko’ y’uy’umwaka, izaba tariki 3 Nzeri 2023 aho ikipe ya Rayon Sports izakina na Al-Merrikh SC  yo mu gihugu cya Sudan kuri Stade ya Nyanza.

Ni ubwa Kabiri izi kipe zizaba zikinnye muri uyu mwaka, kuko mu minsi ishize zakiniye uwa gicuti ku kibuga cyo mu Nzove, umukino urangira zinganya 0-0.

Rayon Sports na Al-Merrikh SC zigiye kongera gukina uwa gicuti
Umwaka ushize ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwifatanyije n’abaturage ba Nyanza
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwiyemeje gutera inkunga Rayon Sports

Theogene NSHIMIYIMANA/UMUSEKE.RW i Nyanza