Rayon Sports ni yo itwaye Super Cup itsinze APR FC 3-0

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Rayon Sports ni yo itwaye Super Cup

Umukino wa nyuma uhuza ikipe yatwaye igikombe cya Shampiyona n’iyatwaye igikombe cy’Amahoro, urangiye Rayon Sports ari yo itsinze APR FC ibitego 3-0.

Rayon Sports ni yo itwaye Super Cup

Wari umukino mwiza mu kibuga, Rayon Sports ifite abakinnyi bashya na APR FC ifite abakinnyi bashya b’abanyamahanga.

Ku kibuga abafana bari benshi, mu mpande zose.

Hakiri kare, Rayon Sports yafunguye amazamu ku mu mupira wa coup franc yatewe Luvumbu Nzinga ugera ku mutwe wa na Charles Bbaale, rutahizamu ukomoka muri Uganda, ku munota wa gatandatu gusa, biba 1-0.

Umutoza wa APR FC, Thierry Froger yakomeje kotsa igitutu Rayon Sports, ariko amahirwe menshi abakinnyi be babonye agapfa ubusa.

Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports iri imbere n’igitego kimwe ku busa.

Mu gice cya kabiri APR FC yakomje kurusha Rayon Sports mu kibuga hagati, ariko Rayon yari ifite igitego ikomeza gucunga ko izamu ryayo ritinjizwamo igitego.

Charles Bbaale ukomoka muri Uganda yabonye izamu ku munota wa 6 w’umukino

Byaje kuba bibi kuri APR FC mu minota ya nyuma, umukinnyi Joachim Ojera yaje gucomokana umupira asunikwa ageze mu rubuga rw’amahina rwa APR FC, umusifuzi ahitatanga penaliti ku munota wa 86, iterwa na Kalisa Rachid wagiyemo asimbuye mu gice cya kabiri.

Ibitego 2-0 muri iyo minota ntabwo byari bihagije, n’ubundi APR FC yakiniraga imbere yaje gusa n’isigaranye n’abakinnyi babiri inyuma bari kumwe n’abakinnyi babiri ba Rayon Sports, nabwo Joachim Ojera yirukankanye umupira asigarana n’umukinnyi umwe wa APR FC aramusunika ntiyagwa, amufata amaguru, umusifuzi mu minota y’inyongera atanga penaliti.

- Advertisement -

Joachim Ojera ni we wahise uyitera, ijyamo umukino urangira ari 3-0.

Rayon Sports iba yongeye gutsinda APR FC ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.

Charles Bbaale yishimira igitego
Kalisa Rashid (ibumoso) na we wagiye muri Rayon Sports avuye muri As Kigali ni we watsinze igitego cya kabiri kuri penaliti
Abakinnyi ba Rayon Sports bajya inama mbere y’uko igice cya kabiri gitangira

AMAFOTO@Rayon Sports Twitter

UMUSEKE.RW