Rayon Sports yabonye umutoza wungirije

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports, bwemeje ko umutoza uzungiriza Yemen Zelfani yamaze kugera mu Rwanda aho aje gutangira akazi muri iyi kipe.

Ngabo Roben Ushinzwe Itumanaho n’Itangazamakuru muri Rayon, ni we wagiye kuzana uyu mutoza ku kibuga cy’indege

Nyuma yo kubona umutoza mukuru n’uwongerera imbaraga abakinnyi, ikipe ya Rayon Sports yamaze kubona n’umwungiriza ukomoka mu gihugu cya Mauritania.

Nk’uko byemejwe n’iyi kipe biciye ku mbuga nkoranyambaga za yo, Mohamed Wade yamaze kugera mu Rwanda aho aje gukorana na Yemen Zelfani nk’umwungiriza we.

Uyu mutoza afite uburambe, kuko yaciye mu makipe nka ASAC Concorde na FC Nouadhibou FC z’iwabo muri Mauritania.

Byitezwe ko Mohamed, aza gutangira akazi uyu mu myitozo yo kuri uyu wa Kane.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko Rwaka Claude wari wungirije muri Rayon Sports, ari we ushobora guhabwa inshingano zo gutoza abakobwa b’iyi kipe izakina shampiyona y’Icyiciro cya Mbere nyuma y’uko Nonde Muhammed wayitozaga yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW