Rayon Sports yerekanye abakinnyi izifashisha muri shampiyona

Mbere y’uko umwka w’imikino 2023-2024 utangira, ikipe ya Rayon Sports yerekanye abakinnyi 29 izifashisha muri uru rugendo.

Abakinnyi 29 ni bo berekanywe

Nk’uko bimaze kumenyerwa, ikipe ya Rayon Sports mbere y’uko itangira umwaka w’imikino, ibanza gukora umuhango wo kwerekana abakinnyi, abatoza ndetse n’abandi bakozi izifashisha.

Mu muhango wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, wiswe umunsi w’Igikundiro uzwi nka Rayon Day, habanje imyidagaduro.

Uyu muhango wabanjirijwe n’izindi gahunda zirimo gususurutsa abakunzi ba Rayon Sports bari bageze muri Stade kare, ukurikirwa no kwerekana abakinnyi, hasoza umukino wa gicuti wahuje iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda na Police FC yo muri Kenya.

Mu bakinnyi 29 berekanywe, harimo abashya nka Kalisa Rashid na Mvuyekure Emmanuel watandukanye na Azam FC yo muri Tanzania.

Umutoza, Yemen Zelfani
Mvuyekure Emmanuel
Tuyisenge Arsène

Joackiam Ojera
Charles Baale
Moussa Esenu
Iraguha Hadji
Youssef Rharb yahawe nimero 10
Rwatubyaye Abdoul yasubijwe nimero asanzwe yambara
Kalisa Rashid azambara nimero 28
Perezida wa Rayon Sports, Rtd Capt Uwayezu Jean Fidèle yagiye kwereka abafana ibikombe bibiri begukanye mu mwaka ushize w’imikino
Kigali Boss Babes bahamije ko bihabeye Rayon Sports

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW