RPL: Rayon na Musanze zitwaye neza, Kiyovu itangira nabi

Ku munsi wa Mbere wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere y’umupira w’amaguru, Rwanda Premier League, amakipe arimo Rayon Sports na Musanze FC zatangiranye intsinzi, Urucaca ruburira amanota mu rugo.

Koyovu Sports na Mubazi United zaguye miswi

Shampiyona yatangiye ku wa Gatanu tariki 18 Kanama 2023. Umukino wabimburiye indi, ni uwahuje Gasogi United na Rayon Sports.

Uyu mukino wari wavuzweho amagambo menshi, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ndetse witabirwa n’abafana benshi b’amakipe yombi.

Warangiye, ikipe ikunzwe na benshi mu Rwanda itsinze iy’i Gasogi ibitego 2-1 byatsinzwe na Charles Baale na Youssef Rharb, my gihe Malipangu ari we watsinze ku rundi ruhande.

Bucyeye ku wa Gatandatu, habaye imikino itanu irimo uwa Kiyovu Sports yanganyije 0-0 na Muhazi United.

Urucaca rwaje gukina uyu mukino, rufite ibibazo by’abakinnyi b’abanyamahanga bari batarabona ibyangombwa, byanatumye yifashisha abakinnyi 15 barimo abanyezamu babiri.

Indi kipe yagize urugendo rwiza, ni Musanze FC yatsindiye i Ngoma, Etoile de l’Est FC, ibitego 4-1.

Undi mukino wari uteganyijwe, ni uwari guhuza Marine FC na APR FC ariko wagizwe ikirarane kuko iyi kipe y’Ingabo iri gukina amarushanwa y’amakipe yabaye aya Mbere iwa yo kuugabane wa Afurika.

Umukino uzahuza AS Kigali na Bugesera FC kuri Kigali Pelé Stadium saa cyenda z’amanywa, ni wo uzasoza umunsi wa mbere wa shampiyona.

- Advertisement -

Indi mikino yabaye:

Etincelles FC 1-1 Gorilla FC

Amagaju FC 1-1 Mukura VS

Police FC 2-0 Sunrise FC

Musanze FC yanyagiriye Étoile de l’Est FC kuri Stade ya Ngoma
Youssef Rharb yafashije ikipe ye ku munsi wa Mbere wa shampiyona
Charles Baale yahesheje intsinzi Rayon Sports
Abakinnyi 11 ba Kiyovu Sports babanjemo
Police FC na yo yatangiranye intsinzi

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW