Ruhango: Umurambo w’umugore wasanzwe mu Cyuzi

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango,bavuga ko basanze umurambo w’umugore utabashije kumenyekana mu cyuzi cyuhira umuceri.

Bamwe muri abo baturage babwiye UMUSEKE ko igikorwa cyo gukura uyu murambo mu cyuzi,cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 Taliki 30/Kanama/2023.

Bavuga ko uyu mubyeyi uri mu kigero cy’Imyaka isaga 30 basanze umurambo we ureremba hejuru y’amazi, bakavuga ko batazi  niba hari abamuroshyemo cyangwa niba ariwe waguyemo.

Munyentwari Ezéchiel umwe muri abo baturage ati”Nta myirondoro ye twamenye, inzego zirimo kubikurikirana nizo zitanga amakuru arambuye”

Uyu muturage avuga ko iki cyuzi kiri mu rugabano rw’Umurenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango n’Umurenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza.

Umukozi ushinzwe Imari n’Ubutegetsi mu Murenge wa Bweramana Manzi Eric  avuga ko bakimara kumenya iyo nkuru batabaye basanga umurambo we umaze kuvanwa muri icyo cyuzi.

Ati”Ubu ntabwo turabona amakuru afatika ibyo dukuramo turaza kubamenyesha

Ubwo twateguraga iyi nkuru,umurambo w’uyu mugore wari ukiri ku nkombe y’iki cyuzi,utegereje ko inzego z’ubugenzacyaha zihagera kugira ngo zikore iperereza mbere yuko ujyanwa mu  buruhukiro.

MUHIZI ELISÉE /UMUSEKE.RW I Ruhango

- Advertisement -