Shaiboub yafashije APR FC gutsinda Derby y’Umutekano

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, yatsinze iy’Igipolisi cy’u Rwanda mu mukino w’umunsi wa Kabiri wa shampiyona.

Byari biteganyijwe ko uyu mukino utangira Saa Kumi n’ebyiri z’ijoro ariko watangiye zirenzeho iminota icumi kubera gahunda ya Gerayo Amahoro yawubanjirije.

Ikipe ya APR FC yatangiye umukino yiharira umukino, biciye ku bakinnyi ba yo bo hagati barimo Shiboub Ali Abdelrahman, Taddeo Lwanga na Niyibizi Ramadhan wakinishijwe mu kibuga hagati uyu munsi.

Gusa ikipe y’Igipolisi yanyuzagamo igahererekanya neza, biciye kuri Bigirimana Abedi, Nsabimana Eric na Hakizimana Muhadjiri ariko kuwugeza ku izamu ry’iyo byari bihanganye, bikaba ingume.

Byaje kuba bibi ku kipe itozwa na Mashami Vincent, ku munota wa 33 ubwo yatsindwaga igitego na Shaiboub Ali Abdelrahman ku mupira yatereye inyuma y’izamu ryarimo Rukundo Onesime maze uruhukira mu rushundura.

Icyari gikurikiyeho, ni ukubanza gucunga icyo gitego hanashakwa ikindi ndetse birayikundira iminota 45 irangira ikipe y’Ingabo iyoboye n’igitego 1-0.

Igice cya Kabiri kigitangira, Mashami Vincent yahise akora impinduka, akuramo abakinnyi batatu barimo Hakizimana Muhadjiri wagize umukino mubi, Chukwuma Odili na Shami Sibomana Carnot, basimburwa na Ngabonziza Pacifique, Mugenzi Bienvenu na Abubakar Djibrine Akuki, basabwaga gufasha ikipe ya bo kwishyura igitego batsinzwe.

Ubwo uwa Police FC yasimbuzaga, na Thierry Froger utoza APR FC, yahise akora impinduka akuramo Kwitonda Alain Bacca na Nshuti Innocent wagize umukino mwiza, basimburwa na Bemol Apam Assongwe na Victor Mbaoma.

Ikipe y’Ingabo yahise itangira kwiharira umupira mu gice cy’ubusatirizi, ariko Ndizeye Samuel na Kwitonda Ally bari beza mu bwugarizi bwa Police FC.

- Advertisement -

Ikipe y’abashinzwe Umutekano, yaje kubona igitego ku munota wa 79 cyatsinzwe na Abubakar Djibrine Akuki ariko umusifuzi wo ku ruhande, Bwiriza Nonati avuga ko habayeho kurarira.

Bigirimana Abedi wabaye mwiza cyane mu gice cya Kabiri, yakomeje kugora aho hagati ya APR FC ariko imipira yagezaga kuri Mugisha Didier ntayibyaze umusaruro uko bikwiye.

Umukino warangiye ikipe y’Ingabo ibonye amanota atatu imbumbe nyuma y’Igitego 1-0 cyatsinzwe na Shaiboub Ali Abdelrahman.

Undi mukino wabaye, ni uwahuje Amagaju FC na Etincelles FC, maze iyi kipe yo mu Bufundu yegukana amanota atatu yuzuye nyuma yo gutsinda iy’i Rubavu ibitego 2-0.

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa Police FC: Rukundo Onesime, Ndizeye Samuel, Shami Sibomana Carnot, Rutanga Eric, Nsabimana Eric, Bigirimana Abedi, Kwitonda Ally, Nshuti Savio Dominique, Mugisha Didier na Chukwuma Odili.

Abakinnyi 11 ba APR FC babanjemo: Pavelh Ndzila, Taddeo Lwanga, Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahman, Ombolenga Fitina, Ishimwe Christian, Niyibizi Ramadhan, Kwitonda Alain Bacca, Buregeya Prince, Banga Bindjeme Salomon, Mugisha Gilbert na Nshuti Innocent.

Derby y’Umutekano ntiba yoroshye
Mugisha Didier wa Police FC, ntiyahiriwe n’umukino w’uyu munsi
Hakizimana Muhadjiri ntiyatanze byinshi uyu munsi
Inama zari nyinshi mu kibuga
11 ba Police FC babanjemo
11 ba APR FC babanjemo

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW