Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahagaritse Fan clubs 10

Nyuma yo gusanga hari amatsinda y’abafana n’abakunzi ba Rayon Sports batuhiriza inshingano uko bikwiye, Ubuyobozi bw’iyi kipe bwahagaritse Fanclubs icumi.

Fanclubs icumi za Rayon Sports zahagaritswe

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwegeranya imbaraga zizayifasha kugera ku ntego za yo muri uyu mwaka w’imikino 2023-2024.

Muri izo ntege, harimo n’abakunzi ndetse n’abanyamuryango ba yo, cyane ko ari yo kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda.

Ni ku bw’iyo mpamvu, Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahisemo guhagarika amatsinda icumi (Fanclubs) y’iyi kipe adakora uko bikwiye.

Ayahagaritswe ni: Rusizi Bugarama Fanclub, The Blue Sky, The Blue Stars, Gikundiro Yacu, Gicumbi cy’Abarayon, Champions, Indatwa, Kinyaga, Ishema ry’Umurayon na Urungano Fanclub.

Zimwe mu mpamvu zatangajwe zatumye hafatwa ibi byemezo, ni uko izi Fanclubs zitagitanga imisanzu, kutagaragaza abanyamuryango bagize itsinda, kutagaragaza Komite Nyobozi igize itsinda ndetse no kutitabira ibikorwa by’Umuryango.

Aya matsinda yose yahagaritswe igihe cy’amezi atatu y’agateganyo. Bisobanuye ko nyuma y’icyo gihe, hazarebwa niba hari icyakozwe kugira ngo ibihano bikurweho.

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

- Advertisement -