Umujinya w’abafana watumye APR FC isohora itangazo

APR FC yasohoye itangazo ryo kwihanganisha abafana no kubakomeza nyuma y’uko bagaragaje umujinya w’umuranduranzuzi bagatesha agaciro umutoza mushya, Thierry Froge ndetse bamwe bakagaragaza ko agomba kwirukanwa vuba na bwangu.

Gaadiidka FC idafite amateka muri ruhago ya Africa yahaye akazi katoroshye APR FC

Bijya gushyuha Rayon Sports yandagaje ARP FC ku mukino w’igikombe kiruta ibindi mu Rwanda (Super Cup) iyitsinda ibitego 3-0.

Icyo gihe abafana ba APR FC batashye bacecetse ariko bibwira ko bazihimura ku ikipe yo muri Somalia, yitwa Gaadiidka FC, ariko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize byahinduye isura ubwo Gaadiidka FC yahagamaga APR FC umukino ukarangira ari 1-1.

Izi kipe zifite umukino wo kwishyura uzaba ku wa Kane w’iki Cyumweru.

Ibaruwa iri mu Cyongereza, APR FC yavuze ko yifatanyije n’abafana bayo badahwema kuyiba inyuma.

APR FC yavuze ko umwaka w’imikino utangiye, kandi izagerageza kugira ibyo ihindura , gusa isaba abafana bayo gukomeza kwiyubakamo kwihangana kubera ko kubaka ikipe ikomeye itanga ibyishimo bifata igihe.

Itangazo rivuga ko buri wese mu ikipe arimo gukora ibishoboka ngo bubake ikipe nziza iri hamwe kandi ishobora gutsinda, bityo APR FC igasaba abafana kuyiba hafi no kuba hafi abakinnyi kugira ngo bibahe akanyabugabo.

Bamwe mu bakunzi ba APR FC kuri Twitter bayinenze kuba itangazo yarisohoye mu Cyongereza, nyamara ibwira abafana b’Abanyarwanda.

- Advertisement -

Abafana ba APR FC nyuma y’uko inganyije na Gaadiidka FC bavuze ko umutoza yirengagiza abakinnyi b’Abanyarwanda bari basanzwe muri iyo kipe, kandi nyamara harimo abarusha ubushobozi abanyamahanga iyi kipe iheruka kugura.

Umutoza Thierry Froge abajijwe ibyo kuba abafana bamusaba kugenda, yasubije ko bakwiye kujya kubibwira ubuyobozi bwamuzanye muri APR FC.

UMUSEKE.RW