Umuri Foundation yatangije ‘Kina Unirinde Campaign’

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Irerero rya Umuri Foundation ryashinzwe n’umutoza wungirije mu kipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, Jimmy Mulisa, ryatangije gahunda ryise ‘Kina Unirinde Campaign’, igamije gukangurira Urubyiruko kwirinda icyorezo cya SIDA.

Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye n’Akarere ka Rwamagana, Umuri Foundation ndetse n’Umuryango wita ku buzima, Aids HealthCare Foundation (AHF Rwanda).

Urubyiruko rwo mu Karere ka Rwamagana ruri mu biruhuko, ni rwo rwakanguriwe kwirinda Virus itera Sida biciye mu mupira w’amaguru no muri Siporo muri rusange.

Iyi gahunda kandi, yatangiranye no guhugura abatoza bagera kuri 35 babarizwa mu marerero yigisha umupira w’amaguru mu Karere ka Rwamagana, ku kwigisha abangavu ndetse n’ingimbi kumenya uko bakwirinda Virus itera Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Irerero rya Umuri Foundation rifatanyije na AHF-Rwanda, bahaye aba bana ibikoresho birimo imipira yo gukina, imyenda yo gukinisha ndetse n’inkweto.

Umuri Foundation yashinzwe mu 2019, igamije gufasha abana bafite impano yo gukina umupira w’amaguru ariko bakabijyanisha no kwiga. Iri rerero rifasha abana badafite ubushobozi gusubira ku ishuri ndetse rikabamenyera ibikenerwa byose.

Uyu mwaka w’imikino, ryitabiriye shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu ariko ntiyagira amahirwe yo kubona itike yo kuzamuka mu Cyiciro cya Kabiri.

Banahuguye abatoza
Ubukangurambaga babicishije mu mikino
Abantu bo muri Umuri Foundation n’abo muri AHF-RWANDA bari muri iki gikorwa
Umuri Foundation n’Akarere ka Rwamagana batangije ubungurambaga ku rubyiruko
Umuri Foundation na AHF-RWANDA batanze ibikoresho
Umuri Foundation na AHF-RWANDA basanzwe bakora ibikorwa birimo gukangurira Urubyiruko kwirinda Virus itera Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina
Umuri Foundation na AHF-RWANDA basanzwe bafatanya mu bikorwa bitandukanye

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW