Umusaruro wa Carlos Alòs Ferrer wasezeye mu Amavubi

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Uwari umutoza mukuru w’ikipe nkuru y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, Carlos Alòs Ferrer, yashimiye abo bakoranye bose ndetse yifuriza Abanyarwanda kuzagera ku byiza nyuma yo kubona akandi kazi. Mu mikino 12 yatoje, yatsinzemo umwe gusa wa gicuti.

Carlos Alòs Ferrer watozaga Amavubi, yayazeyemo

Uyu  w’imyaka 47 ukomoka muri  Espagne, yatozaga Amavubi guhera muri Werurwe 2022 aho yari yabanje guhabwa amasezerano y’umwaka umwe ariko urangiye yongererwa andi y’imyaka ibiri.

Carlos yatunguye benshi muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 8 Kanama,  ubwo abicishije ku mbuga nkoranyambaga ze, yasezeye FERWAFA abinyujije mu butumwa yanditse kuri Instagram, avuga ko agiye gutangira umushinga mushya, yifuriza amahirwe Amavubi mu gihe kiri imbere.

Mu mezi ane ashize, uyu mutoza yari yongerewe amasezerano y’imyaka ibiri ariko nyuma y’igihe gito hatangira kuvugwa amakuru amusohora mu Rwanda nyuma yo kubona akandi kazi atigeze atangaza.

Uyu mutoza yashimiye Ferwafa yamuhaye amahirwe yo gutoza Amavubi no gukorera mu gihugu cyiza nk’u Rwanda.

Yagize ati “Ndifuriza ibyiza Ferwafa imbere heza. Komite Nyobozi nshya, abakinnyi, abatoza n’abafana. Ndifuza kubashimira ku bw’amahirwe nahawe yo gukorera muri iki Gihugu cyiza.”

Yongeyeho ati “Kandi ndifuriza Komite Nyobozi nshya ifatanyije na Minisiteri ya Siporo, kuzagira umwaka mwiza w’imikino. Twaje guhangana ngo tubone itike yo gukina igikombe cya Afurika 2023, ariko ubu ni igihe cyo gutangira umushinga mushya.”

Mu mikino 12 Carlos yatoje Amavubi, harimo irindwi y’amarushanwa yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2024 n’igikombe cy’Isi. Muri iyi nta n’umwe yatsinze kuko u Rwanda rwatsinzwe imikino ine runganya itatu.

Mu mikino itanu ya gicuti yatoje u Rwanda, rwatsinzemo umwe, rutsindwa ibiri runganyamo indi ibiri.

- Advertisement -

Bisobanuye ko muri iyo mikino 12 yose, yatsinzemo umwe gusa, anganyamo itanu, atsindwa itandatu. Yinjije ibitego bine, yinjizwa 13.

Imibare ye si myiza mu mikino 12 yatoje Amavubi

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW