Polisi yaguye ku musore avugwaho kwiba televiziyo ayikura mu bwihisho

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Uyu musore ngo yari agiye mu rugo rw'umuturage asanze badahari ahita abiba televiziyo

Kirehe: Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Kirehe yagaruje televiziyo yo mu bwoko bwa Flat Screen B box 24 yari yibwe umuturage nyuma yo kwica urugi rw’inzu ye.

Uyu musore ngo yari agiye mu rugo rw’umuturage asanze badahari ahita abiba televiziyo

Ucyekwaho kwiba iyi televiziyo ni umusore w’imyaka 19, uvuka mu Murenge wa Mpanga, Akagari ka Mpanga mu mudugudu wa Rurambi ll.

Yafatiwe mu mudugudu wa Nyakazinga, akagari ka Kagese, mu murenge wa Nasho ari naho yibye iyo televiziyo ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 30 Nyakanga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizerimana yavuze ko gufatwa kwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage wibwe.

Yagize ati: “Uwo musore wafashwe yari yaturutse iwabo i Mpanga, aza mu rugo rw’uwo muturage wibwe asanga badahari, niko kugenda aca urugi rwo mu gikari yinjira mu nzu yiba iyo teviziyo.”

Yongeyeho ati: “Amaze kuyiba yabonye ko ntaho yayinyuza kuko yacyetse ko abantu bamubona, yigira inama yo kuyihisha mu rutoki, ayirenzaho ibikenyeri. Nyir’urugo yaje gutaha  asanze televiziyo ye yibwe ahita abimenyesha Polisi hatangira ibikorwa byo kuyishakisha.”

SP Twizeyimana avuga ko uwo musore yaje kwitwikira ijoro mu masaha ya saa tatu, aza gukura ya televiziyo aho yayihishe, kubera ko Polisi yari yahawe amakuru mbere, bahise bamufatira mu cyuho muri ayo masaha ayitwaye.

Uyu musore yemeye icyaha avuga ko yaciye urugi akiba iyo televiziyo amaze kubona ko  bene urugo badahari.

SP Twizeyimana yashimiye uyu muturage wabonye ko yibwe agahita yihutira kubimenyesha Polisi kuko byatumye nayo iboneka bidatinze.

- Advertisement -

Yibukije abagitekereza ko bazakizwa n’utw’abandi, ko babizinukwa kuko bitazigera bibahira na rimwe, icyaruta ari uko bakura amaboko mu mufuka bagashaka imirimo ibateza imbere.

Uyu musore yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha kuri sitasiyo ya Nasho ngo akorerwe dosiye, naho Televiziyo isubizwa nyirayo.

IVOMO: RNP Website

UMUSEKE.RW