Umutoza wa Rayon Sports yongeye gutukana

Yamen Zelfani utoza ikipe ya Rayon Sports, ku nshuro ya Kabiri, yongeye gutukanira mu mukino ikipe atoza yanganyijemo na Gorilla FC 0-0.

Kuri iki Cyumweru, ni bwo ikipe ya Rayon Sports yakinnye umukino w’umunsi wa Kabiri wa shampiyona y’umupira w’amaguru y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.

Uyu mukino ntiwahiriye iyi kipe y’i Nyanza, kuko yaguye miswi na Gorilla FC nyuma yo kugabana amanota izi kipe zombi zinganyije 0-0.

Gusa mu mukino hagati, umutoza mukuru wa Rayon Sports, Yamen Zelfani, yakoresheje Ururimi rw’Icyarabu maze atuka mugenzi we utoza Gorilla FC, Gatera Moussa nk’uko byemejwe n’uyu mutoza.

Ati “Uriya mugabo afite imico itari myiza. Iyo agiye kugutuka, agutuka mu Cyarabu, kandi nabyumvise narakize ndakizi. Ni cyo cyambabaje. Nabwiye umwungiriza we ari gutukana mu Cyarabu kandi si byiza. Yatukanaga mu Cyarabu. Ni cyo kintu cyambabaje ntakindi. Byatumye mva mu mwanya wanjye njya kubimubwira. Ni imico itari myiza.”

Ibi byanatumye Yemen yerekwa ikarita y’umuhondo kubera amagambo mabi yakomeje kuvuga, ndetse bikaza byiyongera ku gushyamirana n’abasifuzi kwa hato na hato.

Ibi kandi, biriyongera ku bitutsi aherutse kumvikana atuka Hategekimana Bonheur ubwo umukino Rayon Sports yatsinzemo Gasogi United, wari urangiye.

Gusa amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko nyuma y’umukino iyi kipe yakinnye na Gorilla FC uyu munsi, uyu mutoza yasanze abasifuzi mu rwambariro rwa bo akabasaba imbabazi z’uko yabitwayeho nabi mu mukino.

Umutoza mukuru wa Rayon Sports, yongeye gutukana bwa Kabiri mu mukino wa shampiyona (Ifoto: Ntare Julius)
Gorilla FC na Rayon Sports zagabanye amanota yo kuri uyu munsi

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

- Advertisement -