Urubanza rwo gukuriramo inda umunyeshuri – abarimu bitanye ba mwana

*Umwe wafatiwe mu cyuho yararanye n’umukobwa, yavuze ko “bwakeye ntacyo akoze”

Abarimu bane n’umukozi wo mu kabari mu karere ka Nyanza, ubushinjacyaha bwasobanuye uruhare rwa buri muntu ku byaha bakurikiranweho bifitanye isano no gukuriramo inda umunyeshuri.

Abarimu bakurikiranyweho kiriya cyaha bahise bajyanwa gufungirwa i Muhanga

Ubushinjacyaha buravuga ko uwitwa Mugabo Fideli yatiye inzu (Ghetto) mugenzi we Venuste Sibomana kugira ngo bakore icyo cyaha cyo gukuriramo undi inda ari we munyeshuri bigishaga.

Umushinjacyaha yabwiye Urukiko ko “iyo nzu ugenekereje mu kinyarwanda wayita ibagiro”.

Ubushinjacyaha buvuga ko uwo mwarimu Mugabo wari umuyobozi w’ishuri wungirije ushinzwe imyitwarire, ari na we watumije i Kigali umuti wo gukuramo, maze ntiwahagarikwa mu Butansinda ahubwo ugezwa ku Bigega i Nyanza, ushyikirizwa umukozi w’akabari na we awutegera moto, usubizwa mu Butansinda, maze umwarimu witwa Aduhire Thierry Prince aba ari we ujya kuwutora ku muhanda.

Ubushinjacyaha buvuga ko uwari Prefet de Discipline, Fidele Mugabo yari asanzwe agirana ibiganiro bitandukanye n’uwo munyeshuri hifashijwe imbuga nkoranyambaga zitandukanye nka Facebook, kandi uwo Mugabo akamuha itegeko ko ibiganiro bagirana nta wundi muntu ukwiye kubimenya.

Uhagarariye ubushinjacyaha ati “Mugabo ubwe yigeze kubwira umunyeshuri yayoboraga ko yaza mbere y’iminsi biri y’uko amasomo atangira (abanyeshuri bari mu biruhuko) maze nk’uko bigaragara yaraje koko hanavukamo byinshi bitandukanye birimo no kumutera inda.”

Ubushinjacyaha kandi buvuga ko hari ubuhamya butandukanye bw’abanyeshuri buvuga ko Prefet de Discipline, Mugabo yari asanzwe asohokana n’uwo munyeshuri mu tubari.

Ubushinjacyaha bukavuga ko abo barimu, Mugabo Fidele “wasambanyije uwo munyeshuri akamutera inda, hakanacurwa umugambi wo gukuramo iyo nda”, mwarimu Venuste Sibomana na we yatije iyo nzu bakaba bari banari kumwe, na Aduhire Prince Thierry wanagiye kuzana iyo miti ku muhanda, akanaba hari undi mukobwa wundi wiswe ‘C’ yasambanyije ku gahato, ndetse na Amahirwe Mugisha Victor ngo bakaba barafatiwe mu cyuho n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB maze umunyeshuri we abajijwe uwamuteye inda yivugira ko ari Prefet de Discipline, Mugabo Fidele.

- Advertisement -

Nibwo ngo Mugabo habaye igikorwa cyo kujya kumushakisha arafatwa.

Ubushinjacyaha busoza  busaba ko aba bose uko ari batanu bakomeza gufungwa, bagakurikiranwa bafunze kubera ibyaha bakurikinweho, kuko ngo barekuwe bashobora gusibanganya ibimenyetso.

 

Abashinjwa na bo bireguye umwe ku wundi

Fidele Mugabo ushinjwa ko yasambanyije umwana akanamutera inda, avuga ko bariya bose nta bucuti cyangwa umubano wihariye bari bafitanye, uretse guhurira mu kazi ibyo barimo ari akagambane.

Mugabo kandi yavuze ko ibyo byabereye kuri telefone atabizi, cyane ko na nomero zakoreshwaga atari ize.

Mugabo yavuze ko nta munyeshuri yigeze asohokana mu tubari. Ati “Nyakubahwa mucamanza, ubu naba narabuze undi nsohokana kugera naho nsohokana umunyeshuri ndera?”

Mugabo yavuze ko ibivugwa byose ari ukumubeshyera ntaho ahuriye na byo.

Ku bijyanye no kuba hari ibiganiro yagiranaga n’uwo munyeshuri kuri Facebook, umwunganizi we yavuze ko bari baganiriye  bisanzwe maze uwo munyeshuri akamutakira agahinda ke, ko amafaranga y’ishuri yayabuze maze Mugabo amwizeza ko yamufasha dore ko yari anasanzwe ari umurezi we.

Umwunganizi we ati “Nyakubahwa Perezida w’urukiko inyandiko z’urubyiruko rw’iki gihe zirihariye ku buryo aho kwandika igihekana ‘Sh’ kigizwe n’ingombajwi ‘S’ na ‘H’  bo basigaye  bandika ingombajwi ‘C’ na ‘H’ ku buryo n’Ubushinjacyaha bushobora kubona ko handitse “Chr” kandi muri izo nyandiko nta ‘r’ iriho”.

Abari mu rukiko amarangamutima yabo yahise agaragara basekera rimwe.

Sibomana Venuste, we yemera ko yatije ghetto (inzu) ye, hakaberamo ibyo byose ariko na we ngo ntiyari we, ahubwo yari yabihatirijwe na Mugabo nk’umuntu wari usanzwe amuyobora.

Aduhire Thierry Prince we, yavuze ko ibyabaye atari azi iyo biva n’iyo bijya, ko n’iyo miti yagiye kuzana atari azi ko ari iyo gukuramo inda, ahubwo yagize ngo ni iya Venuste imugabanyiriza uburwayi bw’igifu, kuko yari azi ko asanzwe akirwara.

Thierry yemera ko yararanye n’undi mukobwa, ariko batasambanye.

Urukiko rwamubajije niba yari yisiramuje ku buryo ararana n’umukobwa ntibagire icyo bakora, Thierry na we ati “Nyakubahwa Perezida w’urukiko numvaga nta bushake mfite.”

Ku ruhande rwa mwarimu Amahirwe Mugisha Victor avuga ko ibyabaye byose atari abizi.

Victor avuga ko yahamagawe na Venuste ndetse na Thierry ngo aze bafatanye gushyira amanota muri system, we aragenda barafatanya.

Gusa ngo akigera mu rugo yabajije niba hari ibiryo bamurangira aho biri, ari kwarura abona abakobwa mu nzu bameze nk’abarwayi maze na we arasohoka, abaza bagenzi be iby’abo bakobwa, we avuga ko atari azi, maze bagenzi be bamusubiza ko bakora icyabazanye, ko ari abiryamiye maze ashiduka afashwe atazi iyo biva n’iyo bijya.

Umukozi w’akabari na we uri muri iyi dosiye, yireguye avuga ko Mugabo yari asanzwe ari umukiriya wo mu kabari akoramo,  yamutelefonnye ngo amuhagararire ku muhanda, ko hari imodoka izanye akantu maze akamufatire, ahite areba umumotari agaha akazane mu Butansinda, na we arasohoka agaha umumotari koko nk’uko yari abisabwe.

Ati “Nk’umuntu w’umukiriya tunasanzwe tuziranye, sinari kwanga gutanga iyo serivisi ahubwo natunguwe no kuba narafashwe nkaba ndi gukurikiranwa.”

Abaregwa bose icyo bahuriye ni uko basaba kurekurwa bagakurikiranwa badafunze.

 

Icyemezo cy’urukiko

Urukiko rw’ibanze rwa Ruhango, rusanga aba barimu uko ari bane bakwiye gukurikiranwa bafunze naho uyu wari usanzwe ari umukozi wo mu kabari we agakurikiranwa adafunze, bityo bariya bakaba bafunze by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30.

Umucamanza yibukije ko iki cyemezo cyajuririrwa mu gihe kitarenze iminsi itanu.

Aba bose bararegwa ibyaha bitandukanye birimo gukoresha undi imibonano mpuzamahanga ku gahato, gucura umugambi wo gukora icyaha, gukuriramo undi inda, ndetse n’icyaha cyo kuba icyitso cyo gukuriramo undi inda.

Bariya barimu bigishaga ku ishuri rya Sainte Trinite de Nyanza, TSS riri mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza, bose kandi batawe muri yombi tariki 12 Nyakanga, 2023.

Ubuyobozi bwa ririya shuri bakoramo buherutse gutangaza ko amasezerano bari bafitanye na bo bwayahagaritse, ko batazongera gukorana.

Bari bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ruhango ariko bahise bajyanwa mu igororero rya Muhanga.

Theogene NSHIMIYIMANA                        
UMUSEKE.RW