URwanda rwohereje ugenzura iby’urupfu rw’umunyarwanda waguye Kenya

Ambasade y’uRwanda muri Kenya yohereje  umudiporomate mu mujyi wa Iten muri Kenya,ahaheruka gupfira umunyarwanda Rubayita Sirag w’imyaka 34, bivugwa ko yishwe na mugenzi we amuziza inkumi bari bamaze igihe bari mu rukundo.

Rubayita yari asanzwe azwi gusiganwa mu marushanwa yo kwiruka mu ntera ndende

Ni urupfu rwabaye kuwa Gatanu tariki ya 18 Kanama 2023, mu mujyi muto wa Iten,ahantu hasanzwe hazwiho gukorerwa imyitozo ku basiganwa ku maguru.

Kugeza ubu iperereza rirakomeje ariko ibitangazamakuru byo muri Kenya bivuga ko urupfu rwe rwabanjrijwe no  gushyamirana n’umukinnyi nawe usiganwa ku maguru wo muri Kenya.

Polisi yo muri Kenya ivuga ko we n’uwo mukobwa w’imyaka 28 bariho basubiranya urukundo rwabo, ariko ibyo bibabaje uriya musore Duncan Khamala bikekwa ko nawe yakundanaga n’uyu mukobwa.

Ubwo Rubayita yari yasuye uwo mukobwa kuwa kane, polisi ivuga ko Khamala na Rubayita barwanye maze uwo munya-Kenya agasiga Sirag arambaraye ku nzira akajya gutanga ikirego kuri polisi ko yasagariwe.

The New Times yatangaje ko ifite amakuru yizewe yahawe n’umwe mu bakora muri ambasade, ko bari gukora igenzura ku rupfu rwa Rubayita ndetse ko hari umudiporomate wagiye muri Iten, habereye iyo nsanganya, ni amasaha atandatu uvuye mu murwa Mukuru wa Nairobi.

Andi makuru avuga ko ambasade yatangiye kuvugana n’abagize umuryango wa nyakwigendera ngo harebwe uko bafashwa gushyingura.

Rubayita w’imyaka 34 yari umukinnyi wiruka metero 5,000, 10,000, ndetse n’igice cya marato (21km), ahagarariye u Rwanda yitabiriye amarushanwa atandukanye muri Uganda no mu Butaliyani.

Mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka yaherukaga kwiruka igice cya marato akoresheje 1:05:34 mu isiganwa rya Kigali International Peace Marathon aho yabaye uwa 13.

- Advertisement -

 TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW