Urwikekwe mu biro bya Tshisekedi wakoze impinduka zikarishye

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Antoine Félix Tshisekedi yahinduye abayobozi mu nzego zirimo n’iperereza nyuma y’urwikekwe ruri mu biro bye i Kinshasa bijyanye n’umutekano mucye igihugu kirimo muri iki gihe.

Perezida Felix Tshisekedi yakoze impinduka mu iperereza

Ni impinduka zasize Jean-Hervé Mbelu wayoboraga Urwego rushinzwe iperereza yirukanwe kuri uwo mwanya nyuma y’iminsi atarebwa neza ibukuru.

Itangazo ryasomwe kuri uyu wa Kabiri kuri Televiziyo y’Igihugu, RTNC ryasize umwizerwa Daniel Lusadisu Kiambi ahawe ubuyobozi bw’Urwego rw’iperereza muri RD Congo.

Ni impinduka zikomeje kuba nyinshi mu mutima w’ubutegetsi bw’i Kinshasa, aho kuva mu Mutarama 2023 Perezida FélixTshisekedi yicara ahindagura imiterere y’inzego mu biro bye, akuraho benshi mu bayobozi.

Mu mpinduka nshya, Jean-Louis Esambo Kangashe yagizwe Umujyanama wihariye wa Perezida Tshisekedi mu by’umutekano asimbuye Jean-Claude Kabongo.

Kangashe aje muri izi nshingano nyuma y’imiterere mishya y’inzego harimo Umuyobozi mukuru w’ibiro bya perezida, abungiriza batatu, abajyanama bihariye babiri, abajyanama bakuru 13, abahuzabikorwa ba gahunda zihariye batanu, abashizwe ubutumwa umunani n’ababungiriza barindwi.

Perezida Tshisekedi nta gisiba gukora amavugurura muri ibi biro aho yicara yirukana bamwe azana abandi bashya.

Ni mu gihe uwari usanzwe ari umuyobozi w’ishami ryigisha amategeko muri Kaminuza ya Kinshasa, Esambo, yagizwe umucamanza mu rukiko rushinzwe Itegeko Nshinga.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -