Volleyball: Hatangajwe abakinnyi 14 bazakina Shampiyona Nyafurika izabera mu Misiri

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu y’umukino w’intoki wa Volleyball, Paul de Tarso, yatangaje urutonde rw’abakinnyi u Rwanda ruzifashisha muri Shampiyona ya Afurika izabera i Cairo mu Misiri.

Guhera tariki 1-15 Nzeri 2023, mu gihugu cya Misiri hazaba habera imikino ya Shampiyona Nyafurika mu Cyiciro cy’Abagabo.

Umutoza w’u Rwanda, yatangaje abakinnyi 14 bazifashishwa muri iri rushanwa.

Urutonde ruriho: Sibomana Placide, Ntanteteri Ivan Crispin, Gisubizo Merci, Ndahayo Dieu Est La, Niyonshima Samuel, Kwizera Eric, Irakoze Alain, Twagirayezu Emmy, Gatsinzi Venuste, Dusenge Wicklif, Muvara Ronald, Nsabimana Mahoro Yvan, Kanamugire Prince, Rwigema Simon.

Bashiki ba bo baherutse i Yaoundé muri Cameroun, begukanye umwanya wa Kane mu irushanwa ry’Igikombe cya Afurika mu cyiciro cy’abagore.

Abakinnyi 14 batoranyijwe, barerekeza i Cairo mu Misiri uyu munsi
Abakobwa baherutse kuzana umwanya wa Kane bakuye muri Cameroun

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW