Umwuka uturuka mu ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino w’intoki wa Volleyball, uragaragaza ko abakinnyi biteguye kuzahesha ishema Igihugu cya bo.
Guhera tariki 1-15 Nzeri 2023, i Cairo mu Misiri hazaba hari kubera Shampiyona Nyafurika y’umukino wa Volleyball mu bahungu, Africa Nation Volleyball Championship 2023.
U Rwanda, ruri mu bihugu byitabiriye iri rushanwa ndetse ikipe y’Igihugu yamaze kugera mu Mujyi wa Cairo uzaryakira.
Nyuma y’umwitozo wa Mbere, kapiteni w’ikipe y’Igihugu, Dusenge Wicklif yavuze ko urugendo rwo kuza mu Misiri rwagenze neza ariko kandi ahamya ko bataje mu butembere.
Ati “Urugendo rwagenze neza, nta kibazo twagize mu nzira. Twahageze Amahoro kandi twanaruhutse neza.”
Yongeyeho ati “Umwitozo wa Mbere wagenze neza, ntabwo byari ibintu bikomeye. Bagenzi banjye baranyotewe kuko barashaka gukora amateka muri iri rushanwa ry’abagabo. Twese turi hano dutekereza gukora ikintu cyiza cyadufasha kigafasha n’Igihugu muri rusange.”
Dusenge yakomeje avuga ko umutoza Paulo, yabibukije ko bagomba guhangana n’ikipe iyo ari yo yose kugeza kuva ku munota wa mbere kugeza ku wa nyuma.
Ati “Yatubwiye ko irushanwa ari iry’abagabo. Yatwibukije ko ikipe zose zikomeye ko tugomba gukomera muri byose tukazahangana kugeza ku munota wa nyuma.”
Yahaye Abanyarwanda ubutumwa, buvuga ko bataje mu butembere i Cairo ahubwo baje guhangana n’ikipe iyo ari yo yose iri mu irushanwa.
- Advertisement -
U Rwanda rwajyanye n’itsinda ry’abantu 26 barimo abakinnyi 14, abatoza bane n’abandi bazabafasha. Bashiki bo baheruka i Yaoundé muri Cameroun, begukanye umwanya wa Kane.
Nyuma y’imyitozo ibiri, kuri uyu munsi u Rwanda rurakina umukino wa gicuti na Maroc Saa cyenda z’amanywa za Cairo (Saa Munani z’amanywa za Kigali).
HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW