YouTube yahinduye ishusho y’imyidagaduro mu Rwanda

YouTube ni umuyoboro ushobora gusangaho ibintu byinshi bitandukanye (hafi ya byose) mu buryo bw’amashusho. Ni Rumwe mu mbuga nkoranyambaga zikunzwe cyane mu gihugu cy’u Rwanda ndetse no ku isi hose nyuma ya Facebook. Ikikubwira ko uru rubuga rukurikirwa cyane buri munsi ku isi hose abantu bareba uru rubuga amasaha arenga miliyari ya videwo (watch time video).

YouTube

Niba uri umwe mu bareba YouTube kenshi nawe ufite uruhare mu mibare ivuzwe hejuru.

Mu Rwanda naho tugenda tubona abantu barusha abandi  gusobanukirwa uko uru rubuga rukora, uko barubyaza umusaruro ndetse abatanze abandi kubisobanukirwa mu minsi yashije ubu hari urwego bagezeho mu gukirirwa, ndetse bamwe na bamwe hari n’uruhare bafite mu iterambere ry’imyidagaduro mu Rwanda usibye ko hari n’abo YouTube yakuye mu bwugunge tujya tubona ubuhamya bwabo kuri channels zitandukanye.

Niba ukunda kureba channel zo Rwanda uzi neza ko hari izagize uruhare mu iterambere ry’imyidagaduro mu Rwanda.

Mu myaka yashize abantu bataramenya urubuga rwa YouTube hari abo wasanga bafite impano ariko guteza izo mpano zabo imbere bisa nk’inzozi. Niba umuhanzi yarahimbaga indirimbo akabura aho ayijyana kubera radiyo nke, kandi na zo kugira ngo azigereho byari bihenze, ndetse bidakorwa na buri wese bityo bigatuma bamwe mu bakora indirimbo bacika intege, cyane ko babonaga guhanga indirimbo ntacyo bibamariye kuko naho kuzicisha bafite.

Tuzi neza ko hari impano nyinshi twamenyeye kuri YouTube channels.

 

Uruhare rwa YouTube mu iterambere ry’imyidagaduro mu Rwanda ni uruhe?

Gutuma abantu bakora bagahozaho

- Advertisement -

Aho YouTube channels ziziye abantu bakagira izabo byatumye haza nk’ikitwa ihangana mu buryo bw’imikorere.

Urugero: Mu myaka yashije umuhanzi yashoboraga gushyira hanze indirimbo hagashira igihe atarasohora indi, ariko ubu siko bimeze umuhanzi asohora indirimbo akayimenyekanisha kuri YouTube, bantu bayireba bikamutera imbaraga zo gukora indi vuba abantu bagikunze ya yindi yabahaye kugira ngo atazamara igihe yasohora indi agasanga ntirebwe cyane kubera ko ayisohoye hashize igihe, abantu batangiye gukunda undi muhanzi mushya bitewe n’uko ari we uri gukora cyane, kandi agakora ibyo bakunze.

Abahanzi benshi cyangwa abanyarwenya bazamukiye kuri YouTube batari bamenyerewe hanza aha. Ibyo twavuze haruguru rero bifite uruhare rukomeye mu iterambere ry’imyidagaduro mu Rwanda.

 

Gukora udushya dutandukanye no guterana amagambo

Guterana amagambo byatumye imyidagaduro itera imbere mu Rwanda kuko usanga hari abantu runaka baterana amagambo mu buryo bukomeye, ibyo bigatuma bamenyekana ndetse na YouTube channels zabatumiye ibiganiro bakozeho bigakurikirwa cyane ku buryo abantu babona amakimbirane y’abantu runaka kuri YouTube channels bakagira ngo koko ayo makimbirane ni aya nyayo kandi hari igihe ayo makimbirane cyangwa ibyo biganiro mpaka bikorwa mu buryo bwo kuzamura imyidagaduro nubwo hari n’igihe birangira ibyari ukuzamura imyidagaduro, bibaye amakimbirane y’ukuri bitewe n’ibyo umwe avuze undi cyangwa ibindi bintu runaka bigatuma bagirana amakimbirane.

Utwo natwo ni adushya two guteza imbere imyidagaduro mu Rwanda kuko bituma abantu bakurikorana guterana amagambo hagati y’abo bantu.

 

Ishoramari mu myidagaduro

Nubwo Ishoramari mu myidagaduro mu Rwanda rikiri ku rugero rwo hasi ugeranyije n’ibindi byateye imbere, YouTube na yo yagize uruhare mu gutuma n’iryo shoramari ricye rikorwa mu Rwanda.

Urugero: Niba hari abantu runaka bakorera abandi kuri YouTube channels mu ngeri zitandukanye ibyo bituma hari impano nyinshi zimenyekana bitewe n’uko babonye aho bacisha impano zabo binyuze ku muntu washoye amafaranga kuri iyo YouTube channel, bigatuma tubona impano nyinshi zitandukanye, ibyo bigatuma imyidagaduro itera imbere mu Rwanda.

YouTube mu Rwanda imaze kugira imbaraga ku buryo usanga hari amakuru akomeye acishwa kuri YouTube mbere y’uko aca kuri radiyo, cyangwa televisiyo.

Urugero: Filime, indirimbo, urwenya, kumenyakanisha ibikorwa n’ibindi.

Nubwo rero YouTube yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’imyidagaduro mu Rwanda hari n’ibyo yangije bitewe no gushaka kumenyekana ku bayikoresha, ndetse no kumenyekanisha ibyo bakora.

Muri ibyo yangije harimo gutandukira indangagaciro z’umuco, umwimerere w’ihangano, ireme ry’itangazamakuru n’ibindi.

Guta umuco bitewe no gushaka kurebwa cyane (views) usanga bamwe mu bakoresha YouTube biyandarika, bakavuga amagambo y’urukozasoni ndetse na bamwe mu bahanzi bagahimba indirimbo zirimo ibishegu (amagambo y’urukozasoni) ngo bakunde barebwe cyane.

Yanditswe na TUYISHIME Claver wimenyereza umwuga